Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Masamba azataramira muri  Mozambique

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 08-06-2018 saa 06:01:06
Umuhanzi Intore Masamba

Intore Masamba, umuhanzi ufite ubunararibonye muri muzika nyarwanda uririmba indirimbo zibanda ku muco nyarwanda  abinyujije ku rukuta rwe rw’urubuga rwa Facebook  yavuze ko ku ya 24 Kamena 2018 azataramira muri Mozambique.

Umuhanzi Intore Masamba

Kuri urwo rubuga yabwiye Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu ko  kuri iyo tariki azabataramira. Yagize ati  “Banyarwanda mutuye mu gihugu cya Mozambique nzaza kubataramira. Nta bwo nzaza ngenyine nzaba ndi kumwe n’abandi bahanzi benshi mukunda, mbasabye y’uko mubwira benshi, abaturanyi n’inshuti zose”.

Asoza kandi aririmbira abantu indirimbo ye yitwa “Araje” iri mu ndirimbo ze zakunzwe cyane kandi zigikunzwe. Yashimangiye kandi ko icyo gitaramo kizaba ari cyiza cyane.Umuhanzi Intore Masamba ni umwana wa nyakwigendera Sentore Athanase akaba kandi ari nyirarumwe w’umuhanzi Jules Sentore. Uretse ibi, azwi ku ndirimbo zirimo iyitwa “Wirira”, “Muraberewe”, “Kanjogera”, “Araje”,  kandi afite n’izindi nyinshi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.