Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Masaka yegukanye irushanwa ryo gukangurira urubyiruko gukunda igihugu

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 03-07-2019 saa 08:12:17
Ubwo ikipe y'Umurenge wa Masaka yari imaze gushyikirizwa igikombe k'irushanwa ryo gukangurira urubyiruko gukunda igihugu (Foto I.Desanjo)

Ikipe y’Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro yatwaye igikombe k’irushanwa ry’umupira w’amaguru rigamije gukangurira urubyiruko gukunda igihugu, kugikorera no kukitangira bibaye ngombwa ryiswe “Kicukiro Youth Patriotism Cup 2019”, ry’uyu mwaka wa 2019.

Iri rushanwa ryateguwe n’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro ryabaga ku nshuro ya 3, ryari ryitabiriwe n’amakipe 16 arimo ay’urubyuruko y’Ingabo z’igihugu, Polisi y’igihugu, Imirenge n’amashuri yisumbuye na Kaminuza zibarizwa mu Karere ka Kicukiro.

Mu gusoza iri rushanwa ryarimo no kurushanwa mu ndirimbo n’imivugo, byabereye muri IPRC-Kicukiro, tariki 30 Kamena 2019, hari abayobozi batandukanye barimo; Hon. Ernest Kamanzi uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne, Umunyamabanga w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Nkusi Brenda ndetse n’abo mu nzego z’umutekano.

Masaka yegukanye igikombe k’irushanwa itsinze ikipe y’Ishuri rikuru rya UTB ku mukino wa nyuma kuri penaliti 4 kuri 2, ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino (60), yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3.

Ikipe y’Umurenge wa Masaka yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe y’Umurenge wa Gahanga muri ½ kirangiza ni mu gihe ikipe ya UTB yo yari yasezereye ikipe y’Umurenge wa Nyarugunga.

Ku rundi ruhande, ikipe y’Umurenge wa Nyarugunga ikaba yaramaze kwegukana umwanya wa 3 idakinnye ni nyuma y’uko ikipe y’Umurenge wa Gahanga bagombaga guhura yaje gukurwa mu irushanwa kubera imyitwarire mibi yagaragaje mu mukino wa ½ wayihuje n’iya Masaka.

Ernest Kamanzi uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko wari umushyitsi mukuru yashimiye inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kicukiro yateguye iri rushanwa. Yasabye ko n’utundi turere twareberaho mu gutegura iyi mikino kuko bibafasha gukangurira urubyiruko kumenya uruhare rwabo mu bikorwa bikomeza kubaka igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne nawe ashimira inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka kicukiro kubera iki gitekerezo k’indashyikirwa bagize, kuko gikomeje kubafasha kwegera urubyiruko no turukangurira gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere igihugu.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Niyitanga Irene avuga ko bishimiye uko iri rushanwa bateguye ryagenze muri rusange kubera ko hari umusanzu ukomeye risigiye urubyiruko mu bitekerezo byabo ndetse n’ibikorwa bakora byabo mu buzima bwa buri munsi.

Mu bihembo byatanzwe nyuma yo gusoza iri rushanwa rya 2019, hashimiwe abahize abandi mu kugaragaza impano zitandukanye baturutse mu Mirenge itandukanye igize aka karere.

Mu mupira w’amaguru, ikipe ya Masaka yabaye iya mbere yashyikirijwe igikombe giherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 ndetse n’umupira n’imyenda byo gukina.

UTB yabaye iya kabiri yahawe sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, umupira n’imyenda byo gukina naho Nyarugunga yabaye iya 3 yahawe sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, umupira n’imyenda byo gukina ni mu gihe buri kipe yitabiriye iri rushanwa (16) yahawe umupira wo gukina.

Ubwo ikipe y’Umurenge wa Masaka yari imaze gushyikirizwa igikombe k’irushanwa ryo gukangurira urubyiruko gukunda igihugu (Foto I.Desanjo)

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.