Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Mariya Yohana yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 14-04-2018 saa 11:54:49

Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohana yasabye abarokotse Jenoside gukomeza kwihangana, anabizeza ko  nta cyo bazaba kuko  mu Rwanda hari ubuyobozi bwiza.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’Imvaho  Nshya Mariya Yohana  yavuze ko n’ubwo ari igihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi abarokotse batagomba guheranwa n’agahinda ahubwo bagomba kwibuka biyubaka.

Umuhanzikazi Mariya Yohana

Yagize ati «Nk’Umunyarwanda kandi nk’umubyeyi nababwira kwihangana  kandi ntibaheranwe n’agahinda bakomeze kwibuka biyubaka ».

Mariya Yohana yasabye Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyireka kuko itubaka isenya itandukanya Abanyarwanda kandi ari bamwe.

Indirimbo uyu muhanzikazi azwiho harimo iyitwa «  Nyibutsa nkwibutse » n’izindi zirimo iyitwa « Insinzi » yahimbye by’umwihariko mu rwego rwo gushimira ingabo zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.