Marines FC yananiwe gukora ibyo yari yitezweho mu mikino ibanza

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 24-01-2019 saa 14:39:44
Umutoza mukuru wa Marines FC, Rwasamanzi Yves utangaza ko bazitwara neza mu mikino ya shampiyona yo kwishyura

Abatoza, abayobozi n’abakurikiranira hafi ikipe ya Marines FC baravuga ko itatanze umusaruro yari yitezweho mu mikino ibanza ya shampiyona ya 2018-2019.

Marines FC yasoje imikino 15 iri ku mwanya wa 12 n’amanota 15 itsinze imikino 3 itsindwa 3 inganya 6.

Marines FC yatangiye shampiyona yitezweho byinshi

Iyi kipe yatangiye umwaka yitezweho byinshi nyuma yo kugura abakinnyi batatu bavuye muri Etincelles ari bo Nsengiyumva, Niyonkuru Sadjat na Rukundo Protogene. Hari kandi Kambale Gentil wari uvuye muri Singida FC yo muri Tanzania, Nyirinkindi Saleh wari uvuye muri APR FC n’abandi bavuye mu ikipe y’Intare FC.

Umutoza w’iyi kipe, Rwasamanzi Yves yemera ko bananiwe kugera ku ntego bari batangiranye.

Ati: “Ntabwo twifuzaga kurangiza kuriya ariko nta kundi tugomba gutegura imikino yo kwishyura. Umusaruro twabonye ni mubi cyane, nta bwo tuwishimiye kuko dufite abakinnyi beza n’ikipe nziza. Twabonye amakosa twagiye dukora mu mikino ibanza ndakeka ko tugiye kuyakosora ngo tuzitware neza mu mikino yo kwishyura.”

Aho byapfiriye

Rwasamanzi avuga ko imvune ya rutahizamu Kambale bari bizeye kubafasha iri mu byatumye batitwara neza.

Ati: “Yaje afite imvune kandi biragoye cyane kugira ngo umuntu akire imvune ahite aba umukinnyi nk’uko tubishaka, tumuhe umwanya, ndabizi azitwara neza, mu mikino yo kwishyura.’’

Umunyamabanga mukuru wa Marines FC, Capt Hakizimana Godefroid avuga ko umusaruro muke usobanurwa no kuba abakinnyi benshi batari bakamenyeranye na bagenzi babo.

Ati: “Ikipe dufite uyu munsi itandukanye n’iyo twari dufite mbere. Icyabaye ni uko bariya bana baje bari bashya batamenyeranye n’abandi, ubu ariko mbona batangiye kumenyana ari nayo mpamvu mvuga ngo mu mikino yo kwishyura bizaba byiza.’’

Ikigiye gukorwa

Umunyamabanga mukuru n’umutoza bemeza ko bakeneye kongeramo abakinnyi batatu barimo myugariro na rutahizamu.

Imikino yo kwishyura izasubukurwa tariki 18 Gashyanyare 2019, Marines FC ikina na Bugesera FC.

Umutoza mukuru wa Marines FC, Rwasamanzi Yves utangaza ko bazitwara neza mu mikino ya shampiyona yo kwishyura

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.