20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Marato ya Kigali umwaka utaha izaba iri ku rundi rwego- Mubiligi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 19-04-2021 saa 13:19:53
Perezida wa RAF, Mubiligi Fidele

Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF”, Mubiligi Fidele atangaza ko Marato Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro igiye kugira urwego ibarizwamo bifuza ko byatangira umwaka utaha wa 2022.

Ibi yabitangaje tariki 16 Mata 2021 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibikorwa by’imyiteguro ya Marato ya Kigali yitiriwe Amahoro “Kigali International Peace Marathon 2021” igiye kuba ku nshuro ya 16 izaba tariki 20 Kamena 2021.

Yagize ati: “Marato Mpuzamahanga hafi ya zose zigira inzego runaka (Labels) ziba zirimo kandi izi nzego bashyiramo irushanwa bagendeye ku bintu bitandukanye birimo uburyo irushnwa ritegurwa, abaryitabira, ibihembo n’ibindi.”

Mubiligi akomeza avuga ko Marato ya Kigali ubu ibihembo itanga bitatuma ishyirwa muri izi nzego. Ati: “Ibihembo dutanga ntabwo navuga ko ari bike kuko ni byo dushoboye ariko ntabwo byatuma dushyirwa muri za nzego.”

Akomeza avuga ko ibi byose hari icyo biba bisobanuye ku bantu bayitabira, gutumira hari uburyo bigomba gukorwa bitewe n’urwego rw’irushanwa.

Perezida wa RAF, Mubiligi Fidele akaba avuga ko nyuma barebye uburyo Marato ya Kigali yazamura urwego kuko yatangiye hemewe Marato gusa ariko ubu n’igice cya Marato kiremewe.

Ati: “Twifuje kuzamura urwego rw’iri rushanwa ariko kubera ikibazo cy’ubukungu cyatewe na COVID-19 nta bwo byadukundiye ariko dufite icyizere nko hejuru ya 80% ko umwaka utaha wa 2022 tuzamura ibihembo irushanwa rigashyirwa ku rwego runaka.”

Marato mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro “Kigali International Peace Marathon” kuri ubu umukinnyi wa mbere muri Marato “Full Marathon” mu bagabo n’abagore ahebwa ibihumbi 5 by’amadolari y’Amerika ni ukuvuga hafi miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda na ho mu gice cya Marato “Half Marathon” agahembwa ibihumbi 2,5 by’amadolari ni ukuvuga hafi miliyoni 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubusanzwe hari inzego 3 “Lebels” aho hari urwego rwa mbere “Gold Label”, u rwa kabiri “Silver Lebel” n’urwa gatatu “ Bronze Lebel”. Gusa hari n’urundi rwego rwo hejuru rwashyizweho kuva mu mwaka wa 2020 “Platinum Label”.

Kugira ngo rero irushanwa rya Marato rishyirwe muri izi nzego ni uko rigomba kuba riteguye neza aho abasiganwa bakinira nta modoka yemerewe gutambuka, inzira igomba kuba ipimye yemewe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku Isi “IAAF”. Isiganwa kandi rigomba gutegurwa kandi rikaba mu buryo butabangamira ibidukikije, gahunda yo gupima abakoresha imiti yongera imbaraga, ibihembo bigomba gutangwa ku buryo bungana yaba ku bagabo n’abagore ndetse n’aho bakomoka, gusa ibihembo by’inyongera bishobora guhabwa abakinnyi b’igihugu cyateguye irushanwa.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.