Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Marariya ibonye urukingo cyaba ari igisubizo kirambye – RBC

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 23-04-2019 saa 18:35:56
Urukingo rw'indwara ya marariya rubonetse byashimisha benshi

Umuyobozi w’ishami ryo kurwanya indwara ya marariya muri Kigo k’igihugu cy’ubuvuzi (RBC), Mbituyumuremyi Aimable, atangaza ko mu gihe marariya yabonerwa urukingo cyaba ari igisubizo kirambye.

Ibi biravugwa mu gihe mu Rwanda hatangiye inama y’iminsi itatu yahuje inzego zinyuranye zishinzwe ubuzima muri Afrika y’uburasirazuba na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mbituyumuremyi Aimable yagize ati “Urebye ikigero marariya iriho muri Afurika ndetse n’uburyo duhora duhanganye nayo mu Rwanda, urukingo rwayo rubonetse cyaba ari igisubizo kirambye.”

Avuga ko urukingo rwatangiye kugeragerezwa mu bihugu bimwe na bimwe nka Kenya, Ghana n’ibindi ariko u Rwanda ntirurimo, avuga ko ubushakashatsi nibutanga ibisubizo byiza bigaragaza ko rubasha koko gukingira marariya, ngo icyo gihe bizatangazwa na OMS ndetse niba ruri bunakoreshwe bizagenwa nayo.

Avuga ko mu gihe urukingo rwaba rubonetse byaba byiza kurushaho kuko ari igisubizo kirambye, rwaza rwiyongera ku zindi ngamba zisanzwe zo kwirinda.

Mbituyumuremyi avuga ko ubusanzwe hari ingamba zigenda zifatwa mu kwirinda marariya nk’inzitiramibu, gutera imiti mu nzu, akavuga ko urukingo rwaba rufite akamaro cyane kuko rukingira indwara, rukaba rwatuma indwara ya marariya icika.

Uyu muyobozi avuga ko urukingo rwa marariya rukiri mu bushakashakashatsi mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika ngo ariko ngo inzego z’ubuzima mu Rwanda zizicara hamwe ziganire zirebe niba ari ngombwa ko ruhabwa abaturage, gusa ngo ni mu gihe ubushakashakatsi buzaba bugeze ku ntego yabwo.

Ku bijyanye n’urukingo rwa marariya, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane avuga ko iby’uru rukingo bizasuzumwa n’inzego zinyuranye z’ubuzima mu gihugu, bikaganirwaho, kugira ngo harebwe niba koko bikenewe.

Ati “Turacyabisuzuma ngo turebe aho bigeze n’akamaro kabyo, nidusanga bikenewe kandi ari ngombwa natwe tuzabisaba.”

Dr. Gashumba avuga ko kuva umwaka wa 2012 mu Rwanda habonetse marariya nyinshi, hakaba harakoreshejwe ingamba zimwe na zimwe ariko bitari mu buryo burambye.

Avuga ko muri izo ngamba harimo na gahunda y’abajyanama b’ubuzima babasha kuvura indwara ya marariya mu buryo bwegereye abaturage kandi bwihuse nyuma yo kuyipima.

Abaturage na bo bifuza ko urukingo rwa Marariya rwatangwa no mu Rwanda kuko ngo byatuma marariya icika, dore ko ari indwara itinywa cyane n’abaturage kuko ari yo ikunze kubibasira.

Mudenge Jean Claude ni umuturage wo mu Murenge wa Kimuhurura, avuga ko byaba byiza urukingo rwa marariya rubonetse mu Rwanda ngo kuko byagabanya ubukana bw’iyi ndwara ikunze kwibasira abaturage.

Ati “Hari ubwo turyama mu nzitiramubu, tugatema ibihuru hafi y’ingo, tugakamya ibidendezi by’amazi ariko tukanga tukarwara marariya. Urukingo rero ruramutse rubonetse byaba ari igisubizo cy’abaturage kuri iyi ndwara, twahita duca ukubiri nayo.”

Kabega Triphine ni umuturage w’Umurenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro avuga ko marariya ari indwara mbi ivunagura ingingo kandi izahaza abayirwaye, agasanga rero iramutse ibonewe urukingo byafasha mu kuzamura iterambere ry’abaturage.

Ati “Ahanini indwara ya marariya ni yo abantu bakunze kurwara, kandi ivunagura ingingo, hari ubwo izahaza imiryango imirimo igahagarara ari nako n’iterambere risubira inyuma.”

Yemeza ko mu gihe urukingo rwayo rwaba rubonetse cyaba ari igisubizo kirambye.

Urukingo rw’indwara ya marariya rubonetse byashimisha benshi

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.