Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Mani Martin yishimiye gukorana indirimbo na Sauti Sol

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 11-01-2018 saa 09:52:01
Umuhanzi Mani Martin

Maniraruta Martin uzwi nka Mani Martin yatangarije Imvaho Nshya ko yizeye ko indirimbo yakoranye n’itsinda rya Sauti Sol izatuma arushaho kumenyekana kuko ari abahanzi  bakomeye.

Umuhanzi Mani Martin

Uyu muhanzi avuga ko akurikije uburyo iri tsinda rikunzwe muri Afurika ndetse no hanze yayo hari ikintu kinini izamufasha.

Ati «Ni abahanzi bakomeye mpamya ko hari ikintu bizamfasha».

Indirimbo  aba bahanzi bakoranye Mani Martin yavuze ko yitwa «Mapenzi» ikaba ivuga ku rukundo. Ku rundi ruhande avuga ko atari yamenya igihe izasohokera  ngo kuko hari amashusho y’iyo ndirimbo bakigomba gufata nyuma y’uko hari ayo bafashe mu ntangiro za Mutarama 2018 ubwo Sauti Sol yari mu Rwanda.

Mani Martin azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa «Ndaraye», «Karibagiza», «Akagezi ka Mushoroza» n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.