Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Malariya ni indwara yica iyo itavuwe kare

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Feb 26, 2018

Leta y’u Rwanda yahagurukiye indwara ya Malariya  ishyiraho ingamba zo kuyirinda kugira ngo idakomeza guhitana ubuzima bw’abantu kuko Malariya ari  indwara yica iyo itavuwe kare. Ni ngombwa kuyirinda kuko biruta kuyivuza.

Inzitiramubu iteye umuti ifasha mu kurinda malariya

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mbituyumuremyi Aimable ukuriye ishami rya gahunda  zijyanye n’indwara ya malariya mu kigo k’igihugu cy’ubuzima RBC avuga ko hari bamwe mu bantu bagana abavuzi ba gakondo, bityo, bakivuza  ku bantu badafite ubumenyi buhagije ku ndwara ya malariya, bakavura batazi icyo umurwayi arwaye nyacyo bikabaviramo gupfa. Hari kandi ngo  abivuza bakererewe indwara ikaba yabahitana bigaturuka kenshi ku bantu batagira ubwisungane mu kwivuza.

Avuga ko ari ngombwa ko abantu bagira umuco wo kuryama mu nzitiramibu, bakarwanya ibihuru n’ibizenga by’amazi imibu yororokeramo kandi ufashwe na malariya akivuza kare kandi neza.

Mbituyumuremyi yatangarije Imvaho Nshya ko mu myaka 4 ishize kuva mu mwaka wa 2013, malariya yagiye yiyongera ku buryo yikubye inshuro 4 kugeza mu mwaka wa 2017.

Mu bintu byatumye malariya yiyongera cyane ngo harimo n’ubujiji kuko iyo umuntu ajijutse yivuza kare kandi yagira umuriro ntahite yumva ko byanze bikunze yafashwe na malariya ngo afate imiti yayo atariyo.

Kubera ibikorwa by’iterambere kandi biba ari ngombwa, hari bimwe byatumye malariya yiyongera. Urugero ni nk’ibidendezi by’amazi byagiye byiyongera mu duce tumwe na tumwe biturutse ku bikorwa by’ubuhinzi byo kugomera amazi, cyane cyane ahantu hagemewe guhingwa umuceri.

Hari ahandi usanga ibizenga bicukurwa ku buryo butajyanye na gahunda ihamye yo kurwanya malariya, ingero zirahari kuko hari aho usanga imishinga isaba kugomera amazi kugira ngo haboneke amazi yo guha amatungo, kuhira imyaka ariko kubera ko nta ngamba zafashwe zo kugenzura neza ingaruka ibyo bizenga byatera ugasanga imibu irorokera muri ayo mazi bagomeye.

Ihindagurika ry’ikirere naryo rigira uruhare mu kongera imibu kuko nko mu Karere k’Iburasirazuba bw’Afurika, ubushyuhe bwagiye buzamuka, ibi bikaba byaratumye imibu yiyongera ndetse n’agakoko gatera malariya karoroka cyane.  Ukwiyongera kwa malariya kukaba kwaragiye kugaragara cyane mu Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu Majyepfo.

Hari abakoresha inzitiramibu ibyo itagenewe, nk’abayishyira ahantu bororeye inkoko ngo hatagira udusimba tuzirya, abazikoresha mu burobyi, abazishyira ku bwiherero nk’umuryango n’ibindi nk’abazihabwa bakazigurisha batazijyanye mu rugo kandi abaziguze ugasanga hari nk’abazogesha imodoka nk’icyogesho.

Hari ibimenyetso bigaragaza umuntu wanduye malariya

Imvaho Nshya yaganiriye kandi na muganga Uwimana Aline ushinzwe ubuvuzi bwa malariya muri RBC, ayitangariza bimwe mu bimenyetso bigaragaza uwafashwe na malariya, Muganga Uwimana avuga ko umuntu ameneka umutwe, gucika intege, guhinda umuriro, kubabara mu ngingo, kubira icyuya umuriro usimburana n’icyuya, kuruka no guhurwa kurya cyane kuri malariya y’igikatu. Malariya ikaba kandi iyo utinze kuyivuza ishobora gutera igicuri, kurwara impyiko, kuvirirana no kunyara inkari zisa n’umukara.

Akomeza avuga ko hari igihe umuntu agaragaza ibimenyetso nk’iby’umuntu wahungabanye ku buryo hari abagira ngo ni uburozi atari bwo. Malariya ishobora gutuma umuntu abura amaraso ku buryo iyo utayivuje vuba ikwica.

Muganga Uwimana asanga abantu bose bamenye ububi bwa malariya bagakurikiza inama abajyanama b’ubuzima babagira ndetse bakubahiriza gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho noneho mu gihe hari ufashwe akisuzumisha kare indwara ya malariya yagabanuka kandi ntikomeze guhitana abantu.

Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kwirinda malariya

Mbituyumuremyi avuga ko ingamba zafashwe zifatiye ku bintu 3 by’ingenzi harimo, kwirinda malariya, gukangurira abantu kwivuza kare kandi neza no kunoza ubuvuzi bushingiye ku bajyanama b’ubuzima.

Mbituyumuremyi akomeza avuga ko kuri ubu abantu babarizwa mu kiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe bapimwa malariya ku buntu naho abari mu cya 3 n’icya 4 bakagana Abajyanama b’ubuzima.

Mbituyumuremyi avuga ko  mu kwirinda malariya hatanzwe inzitiramibu, hitawe cyane ku buzima bw’abana kuko abagore batwite iyo bageze kwa muganga babaha inzitiramubu. Akomeza avuga ko hatanzwe inzitiramibu urugo ku rundi.

Hatanzwe kandi ibikoresho mu bigo nderabuzima byose, ku buryo kugeza ubu ingo zose zahawe inzitiramibu. Hatewe imiti yica imibu mu Turere 7 hagendewe ku hantu imibu yiganje ndetse bikajyana n’amikoro. Utwo Turere ni: Nyagatare, Kirehe, Gatsibo, Bugesera, Gisagara, Huye na Nyanza.

Hari kandi iterwa ry’imiti yica utunyorogoto tubyara imibu no gukoresha amafi batera mu mazi akarya utwo tunyorogoto cyane bikorwa mu bizenga by’amazi.

Hari imiti yapimwe ubuziranenge yica cyangwa ikirukana imibu ku muntu, iyindi igaterwa mu nzu no hanze.

Hariho ubukangurambaga ku bufatanye na Minisiteri zifite mu nshingano ibijyanye no kurwanya malariya ; aho abaturage bakangurirwa kwirinda ibikurura imibu, batema ibihuru, gupfundikira amazi, ingunguru n’ibindi byose bidapfundikiye birimo amazi kandi n’itangazamakuru rikagira uruhare mu kugeza amakuru ku baturage yo kwirinda malariya.

Mbituyumuremyi ashima ko Leta y’u Rwanda yita ku baturage bayo ibashishikariza kujya mu bwisungane mu kwivuza kugira ngo bajye bivuza kare, avuga ko Leta ishyira ingufu mu guhugura Abajyanama b’ubuzima, inzitiramibu zigatangwa mu baturage ku buntu hatitawe ku buryo zihenze kuko imwe ihagaze nibura amadolari  17 y’Amerika( 17$ ) .

Mbituyumuremyi agira inama abaturage yo kwirinda Malariya kuko kwirinda biruta kwivuza.

Yagize ati “Malariya iracyahari, abaturage bagire umuco wo kurara mu nzitiramibu kuko ni cyo baziherewe. Iyo itavuwe kare irica cyangwa igakurura ubukene mu muryango ndetse n’igihugu muri rusange kubera ko aho yageze uhasanga umubare munini w’abantu badakora. Ibi bikaba bituruka ku mafaranga abaturage bishyura bivuza, abandi ugasanga barwaje ababo nta cyo babasha kwikorera.”