Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Makuza yasabye Abanyarwanda kudacibwa intege n’abiha kubigisha ubwisanzure

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jun 15, 2018

Perezida wa Sena Makuza Bernard  yasabye Abanyarwanda kudacibwa intege n’abava hanze baje kwigisha Abanyarwanda uko bakwiye kwisanzura mu birebana n’itangazamakuru, cyangwa ukwishyira ukizana kuko asaga abaturage ubwabo mu buhamya bwabo  bivugira bashima ibyo bamaze kwigezaho haba ibijyanye n’uburenganzira, iterambere ku bibakorerwa, uburezi budaheza, ibikorwaremezo  bituma biteza imbere, n’ibindi.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, atangiza iyo nama yahuriwemo n’abafite aho bahuriye n’itangazamakuru (Foto Twagira W.)

Hon. Makuza yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ejo hashize mu butumwa yahatangiye ubwo yatangizaga inama nyunguranabitekerezo yateguwe na Sena ihuje inzego zitandukanye zifite mu nshingano itangazamakuru, nka RGB, Tranparency International Ishami ry’u Rwanda, Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, baganira ku ruhare rw’itangazamakuru mu iterambere ry’igihugu, inzitizi zituma itangazamakuru ritagera ku nshingano n’ingamba zo gukemura ibyo bibazo.

Perezida wa Sena yavuze ko abanyamakuru bo mu Rwanda ari bo bakwiye gufata iya mbere mu kubaza abaza mu gihugu baza kwigisha abaturage, uko Abanyarwanda bakwiye kwisanzura, kandi n’ubusanzwe bisanzuye, cyane ko bazi icyo bashaka kibabereye.

Akomeza agira ati  Itangazamakuru ni mwe mufite uruhare mu kubaza abigira abarimu baza bashaka kwigisha Abanyarwanda ubwisanzure, kandi  bakabikora mu nyungu zabo badashinzwe,  mu gihe abaturage ubwabo bo bivugira ko nta kibazo bafite, nta bwo baba bakunda Abanyarwanda kuturusha.  Tugomba kwanga ako gasuzuguro, demokarasi nyakuri ibereye Abanyarwanda, n’imiyoborere myiza bishingiye ku muturage, kuko ari we shingiro ry’ibigomba kumukorerwa, kandi itangazamakuru ryo mu Rwanda muri iki gihe, ubu ryateye imbere, naryo ryabigizemo uruhare rufatika. Abaza kwigira abarimu ku bwisanzure mu itangazamakuru mu Rwanda, ntibakwiye kuduca intege”.

Yifashishije uburyo bw’imibare, Prof. Shyaka Anastase uyobora RGB, avuga ko guhera muri 2001 havugururwa Urwego rw’itangazamakuru, ubu hari intambwe imaze guterwa mu Rwanda, nubwo hakirimo utubazo, avuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwazamutseho 10.7%,  icyakora ashima urwego rushinzwe kwigenzura kw’abanyamakuru RMC, kuko ngo hari icyo rwaruhuyeho inzego za Leta, haba mu birebana no guteza imbere ubukungu, kuko byinshi mu bibazo babikemura bitarajya mu nkiko.   Ati “Kugeza ubu RMC imaze gukemura ibibazo bisaga 300, mu gihe mbere byakemurirwaga mu nkiko”.