Makuza yahumurije abadafite umuriro kandi baturiye urugomero rw’amashanyarazi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 27-04-2019 saa 17:51:20
Perezida wa Sena y'u Rwanda Hon. Makuza Bernard, yabwiye abaturage ko Leta y'u Rwanda yifiuza ko ibyiza byose bibageraho haherewe ku bikorwa remezo (Foto Inteko)

Perezida wa Sena, Makuza Bernard atangaza ko Leta y’u Rwanda yifuza ko buri Munyarwanda agerwaho n’ibikorwa remezo kugira ngo abashe kubaho neza.

Ibi yabigarutseho kuwa 27 Mata 2019 ubwo yifatanyaga n’abatuye Akagari ka Gasakuza, Umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze mu muganda wo gukora umuhanda ufasha aba baturage kubona umuriro w’amashanyarazi.

Abaturage bo mu Murenge wa Gacaca bagiye guhabwa umuriro w’amashanyarazi, bavugaga ko baturiye urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya mbere, ariko insinga zikaba zibanyura hejuru zigira mu yindi mirenge kugera Kigali.

Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza yahumurije abo baturage, ababwira ko Leta yifuza ko buri muturage agerwaho n’ibikorwaremezo.

Yagize ati: “Twifuza ko Umunyarwanda wese agerwaho n’ibikorwa remezo kugira ngo abashe kubaho neza. Ni muri urwo rwego tuba twahagurutse kugira ngo dufatanye hashakishwe uburyo bwose byamugeraho.

Uyu muganda twakoze, ni kimwe mu ntangiriro yo kugira ngo abaturage bo mu Murenge wa Gacaca cyane aka kagari ka Gasakuza, gahabwe umuriro w’amashanyarazi kuko ni ho ibikoresho bizanyura kuko ntibikwiye ko umuturage avuga ko aturiye urugomero ariko akajya arebera amatara yayo (amashanyarazi) kure, ni uburenganzira bw’aba baturage rero guhabwa umuriro kandi ibi bireba buri muyobozi wese kubigiramo uruhare”.

Perezida wa Sena yasabye abaturage bo mu Murenge wa Gacaca ko bakwiye kuzabyaza umusaruro umuriro w’amashanyarazi bagiye kwegerezwa cyane ko n’amapoto batangiye kuyashinga, aboneraho no kubasaba gukomeza gukorera hamwe nk’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Nimuramuka mubonye uyu muriro w’amashanyarazi, dore ko mu minsi mike nk’uko REG ibivuga muba mwayabonye, muzayabyaze umusaruro mwihangira imirimo n’ibindi bikorwa biyakenera”.

Abaturage bo bavuga ko bishimiye ko bagiye kubona umuriro w’amashanyarazi, ariko na none bashimangira ko ubuyobozi bwegera abaturage butanga ikizere, nk’uko Uwimana Sylivstre, wo muri Gasakuza yabivuze.

Yagize ati: “Kuva navuka nge mfite imyaka 63, sinigeze mbona umuyobozi mukuru agera hano muri aka gace kacu ka Gasakuza Umurenge wa Gacaca, ni nk’uko muri iyo myaka yose nakomeje kujya mbona insinga ziva hano kuri Mukungwa ku rugomero zikigira mu mujyi wa Musanze, ariko ntitubone umuriro. Ubu agatadowa karatuzengereje, ariko nshimishijwe n’uko abayobozi bo mu rwego rukuru rw’igihugu baje kudutangiriza uyu mushinga wo kubona amashanyarazi, ibintu ntigeze mbona.

Uyu muriro numara kutugeraho tuzaba duciye ukubiri n’umwijima, twubake za atoriye tuge dusudira mbese dusezerere agatadowa n’abana bacu bige neza, ndetse n’umutekano usagambe, dore hari ubwo ibisambo biza bikakwihisha mu mwijima bikakwiba”.

Umuhanda wakozwe ureshya na kirometero imwe n’igice, ukaba uzafasha imodoka kugeza ibikoresho ahazubakwa transifo izafasha abaturage kubona umuriro w’amashanyarazi muri Gasakuza, igikorwa cyashimishije aba baturage.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard, yabwiye abaturage ko Leta y’u Rwanda yifiuza ko ibyiza byose bibageraho haherewe ku bikorwa remezo (foto Ngaboyabahizi P.)

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard, yabwiye abaturage ko Leta y’u Rwanda yifiuza ko ibyiza byose bibageraho haherewe ku bikorwa remezo (Foto Inteko)

Abaturage bashimishijwe nuko bagiye kwegerezwa amashanyarazi, bashima ko Leta ihora ibitaho, harimo no gufatanya n’abayobozi mu bikorwa by’iterambere (Foto Inteko)

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.