Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Makuza: Umuntu ntagishimwa kuko yahemukiye Abanyarwanda

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 01-04-2019 saa 07:40:42
Perezida wa Sena Makuza Bernard mu muganda wo gusukura urwibutso rwa Bugarura

Mu mu gikorwa cyo gusukura urwibutso rwa Bugarura yifatanyijemo n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Perezida wa Sena, Makuza Bernard, yabasabye gukomeza kugira amahitamo meza.

Yavuze ko u Rwanda rw’uyu munsi rutuwe n’abantu bihitiyemo neza, biyemeza kubana neza, gushyigikira icyiza no kurwanya ikibi.

Makuza avuga ko Leta yayoboye igihugu kugeza mu 1994 yari mbi, kuko yimakazaga gushyigikira ikibi ikamagana icyiza, ukoze nabi akabishimirwa, ukoze ibyiza akabizizwa.

Ati, “Ubuyobozi uyu munsi mufite burangajwe imbere n’ubumwe bwanyu. Burangajwe imbere n’ibibateza imbere nta vangura. Umuyobozi ukoreye neza abaturage arashimwa ukoze nabi akagawa yaba ari uwikosora akikosora. Ikindi ni uko amahitamo yacu nk’Abanyarwanda b’uyu munsi yo gukora ikiza. Bitandukanye n’ubuyobozi bubi bwabayeho aho umuntu ashimwa ari uko yakoze nabi yahemukiye Abanyarwanda, ahubwo ushaka ubumwe bwabo akaba ari we ubizizwa. Ingero zirahari n’aha iwanyu, aho muzi umuyobozi wari i Murambi, wicishije abaturage be agafatwa nk’uri ku kazi, nyamara mugenzi we wayoboraga icyahoze ari iyi komini turimo yashaja kurengera abicwaga na we bakaza kumwica bamuziza kwaka kwimika ivangura.”

Yabivugiye ku Rwibutso rwa Bugarura rwa Bugarura ruri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, rushyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi igera kuri 253.

Hari mu muganda usoza ukwezi, aho ibikorwa by’uwo munsi byahariwe gusukura no kwita ku nzibutso za Jenoside mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 25.

Perezida wa Sena yavuze ko umuganda nk’uyu ukorwa mu gihe cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa k’ingirakamaro kuko gifite ibisobanuro byinshi birimo guha agaciro abashyinguye mu nzibutso.

Agira ati “Guhurira mu gikorwa nk’iki tugasukura ahari inzibutso abacu bashyinguyemo, ni igikorwa k’ingirakamaro kuko ari uguha agaciro inzirakarengane zihashyinguye. Ikindi ariko kubungabunga inzibutso binadufasha guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ibi ari bimwe mu bimenyetso byivugira by’ibyabaye.”

Uretse Igikorwa cyo gukora isuku ku rwibutso, hanasuwe n’umuryango w’uwacitse ku icumu anahabwa umuganda wo kubakirwa ikiraro k’inka. Ibi bikorwa bikaba byitabiriwe n’abayobozi urubyiruko ndetse n’abaturage benshi.

Perezida wa Sena, Makuza Bernard, yavuze ko uku gushyira hamwe abaturage baba bafitanye n’ubuyobozi bwabo biva ku mbuto y’ubuyobozi bwiza buharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Avuga ko ibi ari bimwe mu byari byarabuze mu gihe cy’ubuyobozi bubi bwaryanishaga abaturage ari nabyo byaje kugeza u Rwanda ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye kandi abaturage kuzitabira gahunda zo kwibuka uko biteganyijwe kugira ngo bakomeza guhamya inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bugarura rushyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi igera kuri 253.

Perezida wa Sena Makuza Bernard mu muganda wo gusukura urwibutso rwa Bugarura

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.