Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Makanyaga yavuze icyakorwa muzika nyarwanda ikagera kure

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 12-06-2018 saa 08:00:24

Umuhanzi ufite ubunararibonye muri muzika nyarwanda muri iyi minsi ukubutse ku mugabane w’u Burayi mu bitaramo  bitandukanye avuga ko abacurangira abahanzi nyarwanda baramutse bacuranze mu buryo  burushijeho kunoga, ibihangano nyarwanda byagera kure cyane.

Makanyaga Abdoul ufite ubunararibonye muri muzika nyarwanda

Avuga ko ibi abihera aho umuhanzi ajya kuririmba hanze ariko abantu bakumva indirimbo ye bakumva ko ifite aho ihurira n’indi  mu gihe yari  ikwiye kuba umwihariko w’umuhanzi.

Yagize ati: “Abaducurangira bagiye barushaho gucuranga mu buryo bunoze cyane ibihangano byacu byagera ku rwego rwiza cyane” .

Ku rundi ruhande kandi avuga ko n’abahanzi bakwiye kurushaho guhanga ibihangano byiza.

Mu bitaramo yitabiriye mu Bufaransa, u Bubiligi ndetse no mu Busuwisi avuga  ko yabonye abantu barabishimye cyane ubwo we na Charly na Nina babataramiraga.

Abanyarwanda avuga ko ari bo babaga ari benshi  muri ibyo bitaramo  ngo gusa n’abanyamahanga babaga barimo ariko atari benshi.

Nubwo Makanyaga Abdul yagarutse, Charly na Nina bo  basigayeyo kuko bagifite ibitaramo bitandukanye barimo kuhakorera.

Makanyaga afite indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Suzana”, “Rubanda”, “ Nshatse inshuti”, “Ibitekerezo” n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.