Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Makanyaga yataramiye mu karere ka Rubavu

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya 25-09-2018 saa 07:35:27
Umuhanzi Makanyaga Abdul

Umuhanzi Makanyaga Abdul yataramiye abakunzi  b’umuziki we   bo mu karere ka Rubavu mu gitaramo yakoreye muri Scandinavia ahasanzwe habera ibitaramo bitandukanye by’abahanzi by’umwihariko abo mu Rwanda n’abo  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuhanzi Makanyaga Abdul

Umusaza Makanyaga waririmbye afatanyije n’abacuranzi be mu buryo bw’umwimerere yishimiwe bidasanzwe n’abari baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo  bajyaga bumva indirimbo ze ariko bataramubona cyane ko ngo bamufata nk’inararibonye mu bahanzi ndetse ngo bumva akwiye kujya afatwa nk’ikitegerezo.

Makanyaga Abdul ubwo yari mu gitaramo yashimiye abakunda umuziki we bari bagiye kumureba  ari benshi bamwe babura  aho barebera ibirori kubera ubwinshi bwabo abasaba gukomeza gukunda umuziki w’umwimerere cyane ko yasanze indirimbo ze hafi ya zose bazizi bakanamufasha kuziririmba.

Yagize ati Nishimye cyane gutaramira abakunda indirimbo zange kandi bazizi  kandi   nange nzaharanira kubashimisha,ni ubwa mbere ntaramiye muri Scandinavia  ahantu hahurira abaturage b’ibihugu byombi bakishimira ibitaramo ndabasaba  gukomeza gukunda umuziki wacu no gukunda umuziki w’umwimerere.”

Umuhanzi Makanyaga Abdul azwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Rubanda”, “Ibitekerezo”, kandi afite n’izindi ndirimbo.

 

Umwanditsi:

IYAREMYE YVES

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.