17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Mageragere: Abajyanama b’ubuzima bategereje ibikoresho byo kwirinda Koronavirusi

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 26-03-2020 saa 16:14:45
Abita ku barwayi ba Coronavirus bagomba kuba bafite udupfukamunwa n'ubundi buryo bw'ubwirinzi butuma batandura

Abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, biteguye gutanga serivisi cyane cyane muri iki gihe mu Rwanda havugwa icyorezo cya Koronavirusi, ariko bakavuga ko byaba byiza bahawe ibikoresho byo kwikingira bigizwe n’udupfukamunwa ndetse n’udupfuka ntoki.

Imvaho Nshya yibanze cyane ku bajyanama b’ubuzima kubera ko bari mu bantu Ministeri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda kwiyambaza mu gihe baba bagaragaweho n’ibimenyetso by’icyorezo Koronavirusi.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima utuye mu Mudugudu wa Rugendabare ho mu Kagari ka Kankuba utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko bafite ubunararibonye bwo guha Abanyarwanda serivisi z’ibanze z’ubuvuzi n’inama ababagana kuko ngo babihuguriwe inshuro nyinshi.

Akomeza agira ati “Singiye kwirarira ngo nkubwire ko natinyuka kwakira umuntu wangana uyu munsi avuga ko akeka ko afite ibimenyetso bya Coronavirus, kubera ko naba nishoye mu bwandu bw’iyi virusi kuko nta bikoresho by’ubwirinzi mfite. Izi mpungenge nzisangiye n’abandi bajyanama b’ubuzima bagenzi nanjye kuko twese tuvugana tukumba kuba tudafite udupfukamunwa ari ikibazo.”

Uyu mujyanama yemeza ko baramutse bahawe ibyo bikoresho bibakingira ngo biteguye kuzuza inshingano zo kwakira uwaza abagana wese.

Undi mujyanama w’ubuzima utuye mu Mudugudu wa Nyarufunzo mu Kagari ka Nyarufunzo ho muri uwo Murenge wa Mageragere, nawe yunga mu rya mugenzi ko biteguye gufasha abarwayi, ariko ngo muri iki gihe iyo serivisi bayitanga ari uko bagejejweho udupfukamunwa two kwikingira kwandura COVID-19.

Twashatse kumenya aho abo bajyanama bateze ibyo bikoresho by’ibanze, batangaza ko bitangwa n’akarere ka Nyarugenge ariko ngo bibaye bihari babifatira mu Kigo Nderabuzima cya Butamwa.

Imvaho Nshya yabajije Nyirabizeyimana Marie Solange umuyobozi wacyo impamvu badaha abajyanama b’ubuzima udupfukamunwa ngo bakore akazi kabo bafite ubwirinzi atangaza ko bagitegereje ko akarere kabo kabibagezaho.

Nyagahinga ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “Hari itangazo umuyobozi bwahaye Abanyamabanga Nshinwabikorwa b’imirenge, ry’uburyo abajyanama b’ubuzima basaranganya ibikoresho n’abakozi b’ibigo nderabuzima, ariko harimo gutegurwa kubyongera bidatinze”.

Nyirabizeyimana yamenyesheje ko ikigo nderabuzima abereye umuyobozi gifite abajyanama b’ubuzima bagera ku ijana.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko kuwa 25 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye undi muntu wanduye Koronavirusi, akaba abaye uwa 41. Uwo muntu yaje aturutse i Dubai ashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko abarwayi bose ngo baravurirwa ahabugenewe kandi nta n’umwe urembye, igasaba abaturarwanda gukomeza kwitwararika, bubaha amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo gukaza isuku, kwirinda kuva mu ngo zabo nta mpamvu ifatika n’ibindi.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.