Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Made in Rwanda yinjiza amadolari y’Amerika miriyoni 945

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 30-11-2018 saa 17:41:20
Minisitiri Hakuziyaremye ageza ijambo ku bitabiriye imurikagurisha rya Made in Rwanda kuri uyu wa Gatanu

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuzumuremyi Soraya, atangaza ko ibikorerwa mu Rwanda byinjiza hafi 70% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Hakuziyaremye avuga ko ibikorerwa mu Rwanda byinjije amadolari y’Amerika 945 asaga Miliyari 846 y’Amafaranga y’u Rwanda mu myaka itatu ishize.

Yabitangaje ubwo yafunguraga imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka Made in Rwanda ririmo kuba ku nshuro yaryo ya 4, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018.

Minisitiri yavuze ko icyo Leta ishyize imbere ari ugufasha abakora ibikorerwa mu Rwanda kubona inguzanyo z’amabanki no gucuruza hanze y’igihugu.

Ati: “Gahunda ya Made in Rwanda yateje imbere inganda z’u Rwanda, yatumye umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongera hafi 70% ndetse ikaba imaze kwinjiza miliyoni 945 z’amadolari y’Amerika.”

Yasabye Abanyarwanda kurushaho kugura ibyakorewe mu Rwanda kuko ngo n’inzego za Leta zatangiye gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, aho 15% by’ibikoreshwa n’inzego za Leta bikorerwa mu Rwanda.

Yasabye kandi abanyenganda gukora ibikoresho byiza bishobora guhangana ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze yacyo kugira ngo birusheho kugira agaciro no kuzamura ibendera y’u Rwanda mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abikorera PSF, Ruzibiza Steven yagaragaje ko imurikagurisha rya Made in Rwanda ryatangijwe mu mwaka wa 2015, rikaba ribaye ku nshuro yaryo ya 4.

Yavuze ko ibicuruzwa bya ‘Made in Rwanda’ byagiye byiyongera mu myaka ine ishize kuko mu imurikagurisha ryabanje hamuritswe ibicuruzwa 260, iryakurikiyeho n’iry’inyuma ya ryo rimurika ibikoresho 427 naho muri uyu mwaka ibicuruzwa bya ‘Made in Rwanda’ byamuritswe ni 460.

Ati “Biragaragara ko ibicuruzwa bya ‘Made in Rwanda’ bimurikwa byagiye byiyongera uko imyaka yakurikiranye, bikaba bigeze kuri 460 bivuye kuri 260.”

Yavuze ko hari ibikoresho byiyongereye mu byari bisanzwe bimurikwa nk’insinga z’amashanyarazi, amavuta ya moto n’ibindi.

Mu gutangiza iri murikagurisha ku mugaragaro hanahembwe abikorera bahize abandi bari mu matsinda 8, bakaba bashimiwe ko bateje imbere ‘Made in Rwanda’, muri bo hahembwe n’uruganda rukora imodoka za Volkswagen, hahembwe kandi ikigo cy’Abadage kuko gifasha mu iterambere rya ‘Made in Rwanda’ na Trade Mark East Africa nk’umufatanyabikorwa w’imena mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

 

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.