‘Made in Rwanda’ yagize uruhare runini mu kuzamura ubukungu umwaka ushize

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 18-03-2019 saa 07:24:32
Ibikorerwa mu Rwanda bigira umumaro mu kuzamura ubukungu

Umwaka ushize Leta yari yihaye intego ko ubukungu bw’igihugu buzamukaho 7,2%, buzamukaho 8,6% kubera gahunda zirimo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijima Uzziel, ahamya ko icyo kinyuranyo cya 1.4% cy’inyongera cyatewe ahanini na guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Dr Ndagijimana avuga ibikorwa bikorerwa mu gihugu haba ku nganda na serivisi bigenda bitanga umusaruro. Agira ati: “Mwitegereje umubare w’inganda murasanga ugenda uzamuka cyane, mu gihembwe cya kane cya 2018 ubwacyo urwego rw’inganda rwazamutseho 12%. Nabamenyesha ko urwego rw’inganda rurimo ibintu byinshi, harimo inyubako, imihanda, ubucukuzi, inganda zikora ibicuruzwa bitandukanye ndetse n’urwego rw’ubwubatsi (Imihanda, amazu n’ibindi, ibyo byose byazamutseho 12%”.

Akomeza avuga ko iyo winjiyemo imbere mu rwego rw’inganda usangamo n’ibindi bifitanye isano no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Dr Ndagijimana avuga ko urwego rw’imyenda, ibikomoka ku mpu byabashije kuzamukaho 26%.

Ku byerekeranye no kugabanya caguwa no guteza imbere inganda z’imyenda zikorera mu Rwanda, Dr Ndagijimana asobanura ko igice kijyanye n’imyenda n’ibikomoka ku mpu urwo rwego rwazamutse cyane hakurikijwe ibipimo byagaragajwe kubera ko habayeho gahunda yo kurworohereza.

Agira ati: “Ibikoresho byinjizwa muri izo nganda bisonerwa imisoro kugira ngo ababikora boroherwe ariko n’abivuyemo bibe bishobora gupiganwa ku masoko bidahenze.

Mu nganda zikora ibikoresho bikora mu bwubatsi (amabati, ferabeto) naho agaragaza ko byazamuye umusaruro cyane kuri 38% kuko biri mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.”

Dr Ndagijimana avuga ko muri rusange izo nganda zoroherejwe kubona aho zikorera mu byanya byagenewe inganda, hashyizweho gahunda yo gukorana n’urugaga rw’abikorera mu bijyanye no kubafasha gukorera hamwe, kubona igishoro, kubona ibikoresho by’ifatizo ndetse no kubona amasoko.

Akomeza gusubiza ibibazo kandi anagaruka mu guteza imbere ubucuruzi n’inzitizi zirimo zishobora kubangamira ibyoherezwa mu mahanga agira ati: “Ubucuruzi n’u Burundi byo bimaze igihe nta bwo ari ikintu gishya, habayemo inzitizi ku bicuruzwa biva mu Rwanda byerekeza muri icyo gihugu ndetse n’ibivayo ariko nanone nta bwo u Burundi bwari isoko rinini ryacu cyane ugereranyije n’andi masoko tugira mu bucuruzi.”

Umwaka wa 2018 n’ubwo harimo inzitizi hari ibicuruzwa byashoboye kujya mu Burundi, iyo turebye dusanga twaroherejeyo hafi miriyoni 12 z’amadorari, mu gihe ibyavuyeyo byari bifite agaciro ka miriyari 3.5 z’amadorari.

Ubucuruzi bw’u Rwanda na Uganda nabwo igihugu cyacu gitumiza byinshi mu Buganda kurusha ibyo twoherezayo, kuko umwaka wa 2018 ibyo u Rwanda rwavanye mu Bugande byari miriyoni zisaga 240 z’amadorari mu gihe ibyo twoherezagayo ari miriyoni 27 z’amadorari, bisobanuye ko ingaruka zitaba nyinshi ku bukungu cyane ko byiganje mu biribwa kandi no mu Rwanda hari ibihari kandi bikaba byavanwa no mu bindi bihugu.

Muri rusange hagize igituma ubwo bucuruzi bugabanuka, igihombo kinshi kiba kuri wa wundi wacuruzaga hanze, kikava ku utakaje isoko rinini, bivuze ko cyaba kuri Uganda kurusha u Rwanda.

MINECOFIN kandi yizeza ko nyuma y’ibiganiro irimo na IMF mu gihe gito kiri imbere nabwo izaba igaragaza igipimo gihari gishoboka ku izamuka ry’umusaruro mbumbe w’ubukungu w’umwaka wa 2019, hanarebwa uwa 2020 na 2021.

Ibikorerwa mu Rwanda bigira umumaro mu kuzamura ubukungu

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.