Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Made In Rwanda Awards 2018 izahembwamo n’abahanzi iregereje

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 16-06-2018 saa 08:25:38
Mugisha Emmanuel utegura ibirori binyuranye

Mugisha Emmanuel utegura ibirori bitandukanye ubu akaba arimo gutegura igikorwa cya Made In Rwanda Awards 2018  kizaba ku ya 23 Kamena 2018 kuri mu Mujyi wa Kigali kuri Onomo Hotel kikazahembwamo abahanzi, abanyamideli n’abandi  yavuze ko imyiteguro y’ibi birori igeze kure.

Mugisha Emmanuel utegura ibirori binyuranye

Aganira n’Imvaho Nshya  yavuze ko yakwemeza ko  imyiteguro yenda kugera  ku musozo  ngo kandi muri ibyo birori hazaririmbamo  umuhanzi wo muri Nigeria abantu bazabona bahageze n’abandi bahanzi  bo mu Rwanda.

Ati Imyiteguro tuyigeze kure cyane rwose urebye ni nk’aho yenda kurangira icyo nabwira abantu ni uko bazaza bakareba kuko tuzaba dufite n’abahanzi b’abahanga”.

Muri iki gikorwa kigamije gushimira abahize abandi mu guteza imbere ibikorwa mu Rwanda hazahembwa abari  mu byiciro 13 birimo 12 bizavamo  abatsinze hagendewe ku kuntu batowe n’ikindi kiciro  kimwe kizahembwamo  ibigo byahize ibindi mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Mu  bafite aho bahuriye n’imyidagaduro bazahembwa harimo abahanzi, abavanga imiziki ndetse n’abanyamideli.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.