Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Lycée du Lac Muhazi imaze imyaka 30 itanga uburezi bufite ireme

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 07-01-2019 saa 10:15:01

Mu mwaka wa 1988 ni bwo ababyeyi b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bibumbiye mu ishyirahamwe ASPEJ bashinze Ishuri Lycée du Lac Muhazi.

Umuyobozi w’Ikigo Lycée du Lac Muhazi Murekatete Alphonsine, yemeza ko muri iyi myaka 30 ishize abana bahawe uburezi n’uburere bishingiye ku ndangagaciro za gikirisito zituma batsinda 100%.

Yakomeje agira ati “Umwihariko wacu ni uko dufite abarimu b’inzobere mu kwigisha; uburezi duha aba bana bubafasha kubona impamyabushobozi nziza, umwana ava hano yemerewe gukomeza muri kaminuza.”

Iri shuri rifite amashami y’Ikoranabuhanga, Ubwubatsi, ibijyanye n’Amahoteli n’Ubukerarugendo akaba afasha abana baharangiza kwihangira imirimo.

Murekatete akomeza avuga ko abensi mu bize muri iri shuri bikorera ndetse harimo n’abashinze ibigo bikomeye kubera ko baba barabonye amahirwe yo kwimenyereza umwuga mu bigo bifite ubunararibomnye mu myuga bize.

Lycée du Lac Muhazi yateje imbere imikino mu guharanira imibereho myiza y’abanyeshuri ndetse no kubafasha kubyaza umusaruro imbaraga zabo.

Aya masomo kandi yunganirwa n’ibiganiro byihariye bagirana n’inzobere ku kurwanya gutwara inda z’imburagihe n’ibiyobyabwenge. Abana batozwa kwifatira ibyemezo bashingiye ku biganiro byimbitse bahabwa, bijyanye n’uburere bwa gikiristo batozwa umunsi ku wundi.

Iri shuri rifasha abatishoboye binyuze mu kububakira, iyo ubuyobozi bwatanze ibikoresho, baremera abatishoboye ndetse bakita cyane ku batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Lycée du Lac Muhazi iri mu mashuri 17 yigenga akora neza yemerewe uburenganzira bwo kwakira abanyeshuri batsinze ikizamini cya Leta, ubu rikaba ryigamo abanyeshuri 800.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwishimira ikizere Leta y’u Rwanda yabugiriye mu burezi bugenda butezwa imbere cyane ko ryatangiye ryigisha ishami Ndarabarezi (Normal Primaire), hiyongeraho Icungamutungo n’Ubunyamabanga (Secretariat).

Bamwe mu banyeshuri biga ubukerarugendo muri Lycée du Lac Muhazi

Murekatete Alphonsine Umuyobozi w’Ishuri Lycée du Lac Muhazi ASPEJ

Bamwe mu banyeshuri biga ubwubatsi muri Lycée du Lac Muhazi

Ibyumba by’amashuri bya mbere byubatswe mu mwaka 1988

Iyi nyubako ni icumbi ry’abakobwa biga muri Lycee du Lac Muhazi

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

6 Comments on “Lycée du Lac Muhazi imaze imyaka 30 itanga uburezi bufite ireme”

  1. Iri shuli rikomeze ritange uburezi n’uburere kuko ribikora neza cyane.

    Amana ihe umugisha ubuyobozi bw’ikigo cya Lycee Du Lac Muhazi.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.