Kigali-Rwanda

Partly cloudy
24°C
 

Lubega yijeje ko Irene Ntale azataramira abantu neza

Yanditswe na admin

Ku ya 22-02-2018 saa 06:54:52
Lubega utegura Kigali Jazz Junction

Remmygious Lubega utegura igitaramo cya Kigali Jazz Junction yatangarije Imvaho Nshya ko Irene Ntale azataramira abantu mu buryo bw’inyumvankumve.

Lubega utegura Kigali Jazz Junction

Lubega ahamya  ko Ntale ari umuhanga mu kuririmba mu buryo bw’inyumvankumve kuko yabanje kuririmba mu itsinda rya muzika ryaririmbaga mu buryo bw’inyumvankumve.

Yavuze ko Ntale yatangiye aririmba mu njyana zituje  ngo ariko ubusanzwe ni umuhanzikazi ufite ubushobozi bwo  kuririmba mu njyana zitandukanye.

Ku rundi ruhande kandi nubwo yatangiye aririmba  muri izo njyana  Lubega avuga ko Ntale  nyuma yageze aho  atangira kuririmba mu njyana ya Pop.

Umuhanzikazi Irene Ntale

Ubuhanga afite mu kuririmba no mu buryo bw’inyumvankumve, Lubega yavuze abantu  bagomba kumwitegaho  igitaramo cyiza kiryoheye  amaso kandi kinyuze amatwi.

Yagize ati «Mpamya ko uburambe afite mu muziki n’ubuhanga  afite mu buhanzi azereka abantu igitaramo cyiza».

Ubwo aheruka mu Rwanda,  Lubega yavuze ko Ntale yakoze igitaramo kitari inyumvankumve  ngo ari ko kuri iyi nshuro kizaba ari igitaramo cy’imvumvankumve (Live music) dore ko azaba afite itsinda ry’abacuranzi  rizamufasha.

Jules Sentore uzaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Ntale asanzwe azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa «Stamina Daddy», «Sembera», «Bikoola» yakoranye na nyakwigendera Mowzey Radio gusa afite n’izindi nyinshi.

Igitaramo azaririmbamo i Kigali  azagihuriramo  n’umuhanzi Jules Sentore ubarizwa  muri Gakondo Group uzwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa «Kora akazi», «Warakoze», «Umpe akanya», «Urabaruta»  n’izindi.

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.