Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Loni yemeje Umunsi Mpuzamahanga w’Inyandiko yifashishwa n’abatabona (Braille)

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 04-01-2019 saa 09:48:20
Madamu Kanimba Donatille, umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ubumwe Nyarwanda bw'Abatabona

Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (Rwanda Union of Blind/RUB) wishimiye umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) wo kwemeza itariki yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inyandiko yifashishwa n’Abatabona mu gusoma no kwandika (Braille) uzajya uba ku ya 4 Mutarama buri mwaka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) Madamu Kanimba Donatilla yatangarije Imvaho Nshya ko Umuryango w’Abibumbye wamaze kwemeza bidasubirwaho itariki ya 4 Mutarama nk’umunsi wahariwe kwizihizwaho inyandiko ya Braille yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona mu gusoma no kwandika.

Uwo munsi wemejwe n’Inama ya Loni yabaye mu kwezi k’Ukuboza 2018 ukaba watangiye kubahirizwa bwa mbere mu Rwanda no mu mahanga none ku ya 4 Mutarama 2019, aho Abanyarwanda bakomeza gukangurirwa gushyigikira abafite ubumuga butandukanye by’umwihariko ubwo kutabona no guharanira uburenganzira bwabo bukubahirizwa nk’ubw’abantu bose.

Nk’uko bitangazwa na Madamu Kanimba, nubwo uyu munsi utari waremejwe na Loni ku rwego mpuzamahanga, wizihizwaga ku bushake bw’ibihugu byibuka umunsi wahimbweho iyo nyandiko ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Ku itariki 4 Mutarama 1809 ni bwo Louis Braille wavukiye i Coupvray mu Bufaransa yahimbye inyandiko yamwitiriwe (Braille), aza gutabaruka tariki ya 6 Mutarama 1852 i Paris mu Bufaransa.

Madamu Kanimba yishimira kuba uyu munsi waremejwe na Loni akaba yizeye ko inyandiko ya Braille izigishwa mu bihugu byose bigize uyu muryango ndetse igashyirwa mu nteganyanyigisho zo mu mashuri atandukanye ku Isi.

Yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda n’ibindi bihugu bikiri bikeya byatangiye gushyira imbaraga mu kwigisha inyandiko ya Braille binyuze mu bigo byihariye mu kwigisha iyo nyandiko, akaba yizeye ko niramuka ishyizwe mu nteganyanyigisho bizatanga umusaruro ushimishije.

Ibindi byishimirwa ni amasezerano mpuzamahanga yemejwe na Loni, arimo aya Marrakesh yabereye i Marrocco mu 2017, agamije koroshya itegeko ririnda ibihangano mu by’ubwenge kugira ngo n’abafite ubumuga bwo kutabona babashe kubona/ gusoma ibyo bihangano mu buryo buboroheye bitewe n’ubumuga bafite.

Ibi bigamije ko habaho ibigo bizwi bizajya bihindura ibitabo bigezweho mu nyandiko ya Braille ariko ntibitere ikibazo, nko guhindura ibitabo by’imfashanyigisho n’ibindi.

Ibyifuzo n’ubutumwa bw’ubuyobozi bwa RUB

Mu byifuzo by’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona harimo ko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi (UNESCO) ryakwemeza ko abana bose bagomba kwigishwa inyandiko ya Braille kandi bigakorwa mu mashuri yose.

Ikindi ni uko inyandiko ya Braille yagaragara mu nyandiko zose; Madamu Kanimba agira ati: “Niba ugiye mu nyubako igerekeranye (Etage), hagombye kuba hari aho utabona agomba gukora akamenya aho ageze, mbese wagera no ku cyapa ukagikoraho ukamenya icyo gishatse kuvuga”.

Akomeza avuga ko nubwo bitaragera mu Rwanda, hari aho ugera hari ibimenyetso hasi wabikozaho inkoni ikoreshwa n’abatabona ukamenya ko ukurikiye icyo kimenyetso uba ugiye kugera ahantu hari umuryango, cyangwa se ugiye kugera ahari icyuma kizamura abantu mu muturirwa (lift) n’ahandi.

Kubera ko ibitabo by’imfashanyigisho bitaboneka, Madamu Kanimba arasaba Ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi (Rwanda Education Board) kugira ikigo kihariye kemewe gihindura ibitabo mu nyandiko ya Braille.

Ati “Nubwo hari uburyo bwo gusoma ukoresheje mudasobwa kubera porogaramu yashyizwemo, ntabwo ibitabo byose abatabona babibona kuko hari aho bagera bagasabwa kubanza kwishyura cyangwa ugasanga byose batarabishyize muri ubwo buryo. Ahubwo ibyo babasha kubona ni ibya kera kandi bagombye no kubibona mu isomero ry’Igihugu.”

Ikindi ni uko abarangije kwiga amashuri yo kwigisha barangiza bazi inyandiko ya Braille kugira ngo bajye bafasha abana bose.

Madamu Kanimba akomeza ahamya ko kumenya inyandiko ya Braille cyangwa kumenya gukoresha ubundi buryo bwose bukoreshwa n’abafite ubumuga bitarebwa n’abafite ubumuga gusa kandi ntibivuze ko ubimenye aba azagira ubwo bumuga, kuko aba yungutse ubumenyi yakwigisha abandi bafite ubwo bumuga.

Akomeza asaba buri wese kwihugura kuri izo nyandiko n’ibindi bimenyetso kugira ngo abantu bose babashe gushyigikirana, bafashanye kandi bazamukire hamwe.

Madamu Kanimba Donatille, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona yandikisha imashini yandika Braille

Abana bafite ubumuga bwo kutabona barimo gusoma bifashishije inyandiko ya Braille

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.