Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

LONI: Nyirasafari yagaragarije Isi uruhare rw’Umunyarwandakazi mu iterambere

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 15, 2018

Itsinda ry’abantu barenga 30 riyobowe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Nyirasafari Esperance ryitabiriye inama ibera New York ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye (LONI) yiga ku bibazo n’amahirwe mu kugera ku buringanire no kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa bo mu cyaro.

Minisitiri Nyirasafari n’itsinda ayoboye mu nama irimo ibera ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Amerika

Nyirasafari yavuze ko umugore n’umukobwa bafite uruhare runini mu kugendana n’iterambere nta n’umwe usigaye.

Minisitiri Nyirasafari Esperance yavuze ko mu kerekezo 2020 u Rwanda rwihaye, hitawe cyane ku mibereho myiza n’uburinganire nk’imwe mu nzira zo kugera ku iterambere. Avuga ko ibi ari uburyo bwo kongerera ubushobozi umugore n’umukobwa bo mu cyaro kandi ngo byatanze umusaruro mu byiciro bitandukanye nk’uko ibipimo bibigaragaza.

Minisitiri Nyirasafari yasobanuye ko hari impinduka zazanywe no kumva ko umugore n’umugabo bafite uburenganzira bungana ku micungire y’ubutaka. Yagize ati “Ikoreshwa ry’ubutaka ni imwe mu nkingi ya mwamba mu kongera umubare w’abagore bakora serivisi z’imari.” Ashimangira ko ibi byose byatumye umubare w’abagore bagerwaho na serivisi z’imari wikuba inshuro enye, ukava kuri 36.1% mu mwaka wa 2012, ukagera kuri 63% mu mwaka wa 2016.

Gukoresha ikoranabuhanga byatumye ubushobozi bw’umugore wo mu cyaro bwiyongera, mu mwaka wa 2016 imibare igaragaza ko abakoraga ubucuruzi, abagera kuri 33% bari batunze telefoni ngendanwa bakaba baranashoboraga koherezanya amafaranga bakoresheje izo telefoni.

Uretse kuba umugore wo mu cyaro ashobora gukora ubucuruzi, umubare w’abana ku mugore umwe waragabanutse uva kuri 6,15 uyu munsi ukaba ugeze kuri 4, ibi byabafunguriye inzira zo gukora imirimo itandukanye n’umubare w’abana bapfa bavuka uva ku 1071/100 000 mu mwaka wa 2000 ugera  kuri 210/100 000 mu mwaka wa 2014-2015, ibi byatumye umugore arushaho kugira ubuzima bwiza.

Yanagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga mu bajyanama b’ubuzima, utudege duto dutwara amaraso, na byo biri mu byatumye abagore bo mu cyaro bagezwaho serivisi z’ubuzima ku gihe.

Yongeyeho kandi ko umugore afite uruhare mu miyoborere myiza y’igihugu aho abagore 64% bari mu Nteko Ishinga Amategeko, abagore 47% bari muri Guverinoma, abagore 50% bakora mu rukiko rw’ikirenga, muri izi nzego zose bigaragaza ko hari uburinganire kandi ko umugore ashoboye.

Abagore 43% bahagarariye abandi mu Nama Njyanama ku rwego rw’akarere, 48% bari mu Nama Njyanama ku mirenge mu gihe 34.5% bahagarariye abandi bagore ku rwego rw’utugari.

Uburezi bw’umwana w’umukobwa bwatejwe imbere, Leta ikaba yarashyizeho politiki y’uburezi kuri bose kandi ikaba inakurikirana niba buri mwana wese ari mu ishuri.

Minisitiri Nyirasafari yabwiye abari aho ko hari byinshi byakozwe kugira ngo habeho uburinganire ndetse n’iterambere ry’umugore, agaragaza kandi ko hakiri ibibazo bigira ingaruka ku mugore n’umukobwa bo mu cyaro nko kutishyurirwa imirimo bakoze, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

 Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no gukomeza kuzamura ubumenyi bw’umugore mu byiciro byose by’ubukungu nk’ubuhinzi, ubukanishi, ubumenyi ngiro n’amahugurwa, ngo bizatuma habaho amahirwe yo kwikorera ku giti cyabo.

Inama ya 62 ya Komisiyo yihariye yo guteza imbere uburinganire no kongerera ubushobozi abagore (Commission on the Status of Women), irimo kubera ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 12 ikazageza ku wa Gatanu tariki ya 23 Werurwe 2018.