Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

London: Abafana ba Arsenal bashishikarijwe kwamamaza “Visit Rwanda”

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 20-01-2019 saa 17:36:33
Aba ni abafana b'ikipe ya Arsenal

Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo (RDB) ruravuga ko rwanyuzwe n’uko abafana b’Ikipe ya Arsenal FC bishimiye kugira uruhare mu bukangurambaga bwo gusura u Rwanda bwiswe “Visit Rwanda”.

Uyu muhango wabereye kuri Sitade ya Emirates i London mu Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize, witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Amb. Yamina Karitanyi n’Umuyobozi Ukuriye ubucuruzi mu ikipe ya Arsenal Peter Silverstone.

Abafana b’Ikipe ya Arsenal FC baganiriye n’abashinzwe imurikabikorwa rya “Visit Rwanda” bamurika ibyiza bitatse u Rwanda mu marembo ya Sitade ya Emirates, bashimangira ko banyuzwe n’iyi gahunda n’uburyo ikomeje kubafungurira amahirwe menshi yo gusura u Rwanda.

Abafana bamurikiwe iyi gahunda kugira ngo bagire uruhare mu kuyamamaza no gukomeza gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’Ikipe ya Arsenal.

Ikicaro k’imurikagurisha cya Visit Rwanda giherereye mu marembo ya Sitade kigaragaza isura y’ibyiza bitatse u Rwanda i London, hakaba hari ababyinnyi n’abakaraza basusurutsa ibihumbi by’abafana ba Arsenal FC bitabira imikino ya gicuti.

Buri wese ugeze kuri iki kicaro ahabwa agapapuro kariho ibisobanuro byose yakenera ku Rwanda.

Abafana b’Ikipe ya Arsenal banahawe amahirwe yo guhatanira imipira ya Arsenal, n’amatike yo kwemererwa kureba imikino ya gishuti ya Arsenal ibera mu Bwongereza.

Kugira ngo abafana ba Arsenal batsinde barasabwa gufata ifoto bari ku kicaro cya “Visit Rwanda” i London, bagakurikira “Visit Rwanda” kuri “Twitter” na “Facebook” (@visitrwanda_now), bagatangaza ya foto bongeraho hastag ya #visitrwanda.

Abatsinze baratangazwa kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mutarama 2019.

“Visit Rwanda” yamurikiwe abafana b’Ikipe ya Arsenal FC ku nshuro ya mbere nyuma y’amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka itatu n’Ikipe ya Arsenal bugamije kwagura ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 22 Gicurasi 2018, avuga ko abakinnyi ba Arsenal FC bazajya bambara imipira yanditseho amagambo y’Icyongereza “Visit Rwanda” ( Sura u Rwanda) ku kuboko kw’ibumoso ku myenda y’ikipe ya mbere y’abatarengeje 23 n’iy’abagore.

Aba ni abafana b’ikipe ya Arsenal

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.