Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Lil G yisunze Christopher

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 04-06-2018 saa 07:15:32
Lil G wasohoye indirimbo nshya

Karangwa Lionel uzwi mu muziki nka Lil G   yisunze Muneza Christophe “Christopher” bakorana indirimbo yitwa “Like a queen”.

Lil G wasohoye indirimbo nshya

Aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko gukora iyo ndirimbo ari mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa bye bya muzika yaba mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Iyi ndirimbo  nayikoze mu buryo bwo kongera umuvuduko muri muzika yange”. Iyi ndirimbo avuga ko iri kuri Alubumu ye ya gatatu kandi iririmbye mu Kinyarwanda, Icyongereza ndetse n’Igiswayile. Amashusho y’iyo ndirimbo Lil G yavuze ko nayo azasohoka vuba cyane.

Umuhanzi Lil G  ni ubwa mbere akoranye indirimbo na Christopher. Asanzwe azwi ku ndirimbo zitandukanye  zirimo iyitwa «Mu buzima», «Cyore», «Nimbumugabo», yakoranye na Meddy hambere «Ese ujya unkumbura» kandi afite n’izindi.

Christopher wateye ingabo mu bitugu Lil G

Ku rundi ruhande Christopher we ari mu bahanzi bari muri PGGSS8 azwi kandi ku ndirimbo zirimo iyitwa  «Isezerano», «Byanze», «Simusiga», «Uwo munsi», «Ijuru rito» n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.