Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Libiya: Baratinya ko imirwano yaburizamo amatora

Yanditswe na KAYIRA ETIENNE

Ku ya 18-01-2018 saa 07:02:04
Imirwano yo ku wa 15 Mutarama 2018 yabereye mu nkengero z'ikibuga cya Mitiga i Tripoli ngo yatumye abakozi bacyo bose batekerwa n'ubwoba bata serivisi kubera ubwoba(Foto Reuters)

Abanyalibiya baratinya ko imirwano yongeye kubura ku itariki 15 Mutarama 2017 mu nkengero z’ikibuga k’indege cya Mitiga i Tripoli, yaba imbarutso n’intandaro byaburizamo amatora ateganyijwe mu gihugu cyose mu mezi ari mbere.

Imirwano yo ku wa 15 Mutarama 2018 yabereye mu nkengero z’ikibuga cya Mitiga i Tripoli ngo yatumye abakozi bacyo bose batekerwa n’ubwoba bata serivisi kubera ubwoba(Foto Reuters)

Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI), itangaza ko iyo mirwano yabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru hagati y’imitwe yitwaje intwaro itavuga rumwe mu gihugu, ngo yahitanye ubuzima bw’abantu barenga 20 abarenga 60 nabo barakomereka. RFI iti « Iyo mirwano ihangayikishije cyane abanyapolitiki n’abaturage basanzwe kuko bose hamwe bategeranyije amatsiko menshi ayo matora kuko bibwira ko ashobora kubagarurira umutekano n’amahoro batakaje kuva uwari Perezida wa Libiya Mouammar Kadhafi yishwe mu 2011 ».

Ibitangazamakuru Mpuzamahanga bitandukanye, byemeza ko umwe mu mitwe ibarizwa mu murwa mukuru Tripoli ngo ushyigikiwe na Guverinoma ya Fayez A-Sarraj mu rwego rwo kwigwizaho imbaraga z’abamurwanirira, dore ko yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Libiya ariko igice kimwe cy’Abanyalibiya cyanga kumuyoboka.

RFI iti « Guverinoma ya Tripoli nta cyo itakoze ngo ikorane n’abenegihugu bose ariko hari intagondwa zitabikozwa. Yatanze amatangazo ihamagarira abaturage bose gusenyera umugozi umwe, yagerageje gutegura ibiganiro bigamije amahoro ariko abanyapolitiki bamwe baranze barayigomera. Ahubwo uko iminsi ikomeza yiyongera ni ko imitwe yitwaje intwaro irushaho kongera uburakari, ari na byo byabyaye iriya mirwano yabaye i Tripoli mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo ».

Indi mpamvu yatumye Abanyalibiya bafite impungenge ko amatora ya Perezida n’ay’inzego zindi za Leta ashobora kuburiramo kubera iyo mirwano yabereye mu murwa mukuru ku wa 15 Mutarama 2018, ni uko ngo byamenyekanye ko na Burigade ya 33 yashinzwe na Minisitiri w’Intebe Fayez A-Sarraj, irimo gukorana bya hafi n’uruhande rw’abanyapolitiki bagize icyo bita  « Conseil de choura » bakorera mu migi ya Benghazi na Darna. RFI iti « Igiteye impungenge Abanyalibiya bakorana na Guverinoma ya Tripoli, ni uko abo bagize Conseil de choua bigeze gutangaza ko ari ishami rya Al-Qaïda n’iry’abarwanyi ba Leta ya kisilamu.»

Ikibabaza kurenzaho kiva muri iyo mirwano y’imitwe y’Abanyalibiya ifite ibirindiro muri Tripoli, ni uko buri gihe iyo habaye intambara abasivile ngo ari bo bayicirwamo ari benshi, abandi bagakomereka nk’abadafite kivurira. RFI ishimangira ko ako kaga Libiya irimo gaterwa n’uko nta butegetsi bwari bwajyaho kuva Kadhafi yicwa mu 2011.

Umwanditsi:

KAYIRA ETIENNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.