Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Leta yorohereje abashora imari mu mishinga ibungabunga ibidukikije

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 5, 2017

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Biruta Vincent yagaragaje ko hari uburyo bwinshi Leta yashyizeho bworohereza abantu gukora imishinga ibafasha kugera ku iterambere rirambye kandi ritangije ibidukikije.

Dr Biruta akaba yabigarutseho ejo hashize tariki 04 Ukuboza 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije hagamijwe kwihutisha iterambere rirambye mu Rwanda.

Dr. Vicent Biruta, Minisitiri w’Ibidukikije, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama

Yavuze ko Leta ku bufatanye na Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda hagabanyijwe inyungu ku nguzanyo yakwa n’abafite imishinga iganisha mu kurengera ibidukikije, ikindi abafite imishinga myiza kurusha indi Leta ibatera inkunga.

Minisitiri w’Ibidukikije yasabye abafite aho bahurira n’ishyirwa mu bikorwa ry’iterambere ko bagomba gushishoza mu gihe bakora inyigo y’ibyo bagiye gukora, bareba niba bitazangiza ibidukikije.

Dr Biruta yanakomoje ku kibazo cy’amashashi agikoreshwa aho abayakoresha bitwaza ko ibiyasimbura bitangiza ibidukikije bidahagije ku isoko, avuga ko ugikora ibyo aba yarenze ku mategeko.

Yagize ati “Ushaka kwica amategeko cyangwa gahunda ya Leta ashaka impamvu zose zamushyigikira avuga ko amashashi yaciwe, ubwo rero ukiyakoresha aba yica amategeko nkana bityo buri munyarwanda wese akwiye kuyarwanya kuko agira ingaruka mbi ku gihugu cyose”.

Eng. Colette Ruhamya, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA), avuga ko mu igenzura bakoze mu kureba aho u Rwanda rugeze mu kubungabunga ibidukikije kuva muri 2011 birenzeho gato kuri 50%.

Akomeza avuga ko mu gihe hari umuntu ugiye gushyiraho uruganda agomba kwibaza ibi bibazo “Ese uruganda ruzakora gute? Ese uruganda ruzubahiriza gahunda yo kurengera ibidukikije?”

Icyumweru cyahariwe ubukungu butangiza ibidukikije kizaba umwanya wo gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihugu zigamije kubaka ubukungu butangiza ibidukikije kandi budahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe bigeze ndetse n’ibiteganywa mu gihe kiri imbere.

Iki cyumweru kizarangwa n’ibikorwa binyuranye bihurirwamo n’abari mu nzego zifata ibyemezo, abakora imirimo ifite aho ihuriye no kurengera ibidukikije ndetse n’impuguke bagasangira ubunararibonye mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije n’iterambere ryihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Hazashyirwa ibuye ry’ifatiro ahazubakwa uruganda ruzajya rutuganya amazi yakoreshejwe rwa Mageragere, n’ibindi.

Ubukungu butangiza ibidukikije ni uburyo bw’iterambere rishingiye ku kubaka ubukungu burambye hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere, kwangiza no gukoresha nabi umutungo kamere, byose biganisha mu buryo bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

TWAGIRAMUNGU JEAN BAPTISTE