Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Leta yiteguye gufasha abahinzi ba kawa guhangana n’ihindagurika ry’igiciro

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 15-07-2019 saa 07:08:35
Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yateguye uburyo bwo gufasha abahinzi ba kawa, nyuma y’aho igiciro mpuzamahanga cya kawa kimanutse, bigatuma hari abahinzi bazo bamwe bagihunitse kawa bategereje ko ibiciro bizongera kuzamuka.

Yabitangaje asubiza ikibazo cyabajijwe n’intumwa ya rubanda, Habineza Frank, ubwo yagezaga ku ntumwa za rubanda imitwe yombi (Abadepite n’Abasenateri) gahunda ya Guverinoma ku bijyanye n’ubucuruzi, habazwa ikibazo cyabaye mu bucuruzi bwa kawa kuko mu ngendo Abadepite bakoze mu minsi ishize basanze hakiri kawa nyinshi cyane mu buhunikiro zabuze isoko n’ingamba bafite mu kuzishakira amasoko.

Minisitiri w’Intebe yasubije ko ikibazo cy’abahinzi ba kawa Guverinoma ikizi kandi hari uburyo bwateganyijwe mu kubafasha guhangana n’icyo kibazo.

Ati: “Ni byo habaye ikibazo k’igwa ry’ibiciro bya kawa hanze noneho kigira ingaruka ku banyamahanga bazaga kugura ikawa yacu, kubera ko ari igiciro baguriraho abaturage bo bakarindira ko kizamuka. Icyo kibazo turakizi nka Guverinoma; ni na yo mpamvu muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019/2020 twateganyijemo amafaranga yo gufasha abahinzi ba kawa kugira ngo ibiciro be kumva bigabanutse cyane ku yo bari basanzwe bahabwa noneho babone guhabwa ayo bari basanzwe bahabwa bongere bagurishe.”

Yakomeje avuga ko mu biciro byatumaga amafaranga bashaka azamuka birimo igiciro cy’amafaranga yo kwishyura ifumbire, bityo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hari uburyo byakozwe kugira ngo kigabanuke, abahinzi bahabwe ayo bahabwaga.

Ati: “Tukaba twizera ko uyu mwaka bizakemuka ku buryo buringaniye, ariko nta bwo nzi ko ibiciro mpuzamahanga byo tubifiteho ijambo; tuzagerageza gufasha abaturage bacu, abahinzi ba kawa bacu kugira ngo be kubihomberamo cyane ariko ibiciro mpuzamahanga byo nta jambo tubifiteho uyu munsi […] Tukaba twizera ko n’iyo kawa mwabonye mu bubiko izongera ikagurishwa.

Ikibazo twarakibonye tuzagerageza kugishakira umuti, nubwo bitazasubiza 100% ingorane dufite kuko nta bwo ikibazo kiri ku isoko mpuzamahanga wagikuraho 100% kuko bitaba byatewe n’ubucuruzi bwacu bw’imbere mu gihugu.”

Ku wa 20 Gashyantare 2019, ni bwo Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyasohoye itangazo rigaragaza ko igiciro fatizo k’ikawa y’ibitumbwe ari amafaranga 190 ku kilo mu gihe umwaka ushize cyari ku mafaranga 240 ku kilo.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.