Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

‘Leta yigeze kuba inkwi ikaba n’amazi’, Kangwagye abwira sosiyete sivili

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 11-02-2019 saa 06:07:01
Kangwagye Justus yamaze kubona ko hari imiryango itari iya Leta yiteguye gufasha Leta mu kwita ku banyarwanda

Justus Kangwagye ufite imiryango itari iya Leta (sosiyete sivili) mu nshingano mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yasabye iyo miryango gufasha Leta gukemura ibibazo bihari.

Avuga ko guteza imbere igihugu bidakwiye kuba inshingano ya Leta, ashima uruhare imiryango itegamiye kuri Leta igira mu guteza imbere Abanyarwanda, abibutsa n’amwe mu mateka.

Agira ati: “Leta kera yigeze kujya iba inkwi ikaba n’amazi ikaba byose, ariko harageze ngo imiryango itari iya Leta na yo ikore ibyo Leta yagakoze yo igaharirwa ibikomeye kurushaho”.

Yabivugiye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera bibumbiye muri Koperative “Duserukirabana” mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bishimiraga ibyo bamaze kugezwaho n’umwe mu miryango itari iya Leta ufasha abana bafite ubumuga hamwe n’ababyeyi babo CECHE Foundation ku nkunga ya UNDP ibinyujije muri RGB nk’urwego rwa Leta.

Kangwagye yagarutse gato ku mateka mabi yagiye aranga u Rwanda mu myaka yashize, avuga ko ari yo yagiye aba impamvu y’uko kwizerana guke kwari guhari hagati y’abafatanyabikorwa, imiryango itari iya Leta na Leta aho bitari bishinze imizi kandi bitarakorwaga kenshi.

Agira ati: “Uyu munsi UNDP n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo na za Minisiteri zitandukanye bashyize hamwe amafaranga bayashyikiriza RGB kugira ngo ajye hamwe hongerwe amahirwe ku bafite ibitekerezo byo gukorera Abanyarwanda”.

Yashimye umufatanyabikorwa CECHE ko yagaragaje intego bafite kandi ikabasha gukoresha neza inkunga Leta y’u Rwanda yayihaye bakayigeza ku bagenerwabikorwa.

Nk’uko abishimangira, avuga ko ibikorwa by’uwo muryango ku baturage b’u Rwanda byahaye RGB kugirira ikizere n’indi miryango itari iya Leta kandi yiteguye kuyivugira kugira ngo ibe yahabwa inkunga na yo ibashe gukorera Abanyarwanda.

Kangwagye Justus yamaze kubona ko hari imiryango itari iya Leta yiteguye gufasha Leta mu kwita ku banyarwanda

Umuyobozi wa CECHE Foundation, Munyandamutsa Joseph, nyuma yo kumva ibyo RGB isaba imiryango itari iya Leta, avuga ko bavutse 2013 bagamije kunganira abana bafite ubumuga kandi bagire uburenganzira bwabo mu miryango.

Agira ati: “Mu nshingano zacu twigisha ababyeyi no kuberekera imyitozo cyangwa uburyo bwiza bashobora gufashamo abana bafite ubumuga babikoreye mu ngo iwabo, no kugira ngo bakunde abo bana bareke kubaheza kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Bitewe n’imiterere y’ubumuga bwa’abo bana, tubakorera udutebe twihariye two kwicaramo dukoze mu bikarito, cyangwa tukabigisha guhagarara twifashishije bya bikoresho bikoze mu bikarito kandi biboneka aho dutuye”.

Munyandamutsa avuga ko hari impinduka kuko bamaze kugira abana bafite ubumuga bashoboye gusubira mu mashuri bagera kuri 5 biga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Natarama.

Ku ruhande rw’ababyeyi na bo bafashijwe gusobanukirwa ubumuga icyo ari cyo ku buryo nta we ukigaragaza akato kuri mugenzi we ufite umwana ufite ubumuga.

Munyandamutsa avuga ko ababyeyi bamaze kwizera CECHE kandi igifite akazi gakomeye ko kubakorera ubuvugizi kuko n’ubwo hari ibyo bashoboye kubakorera ariko hari ibindi bikeneye ubuvugizi ku zindi nzego.

Ababyeyi na bo bishimira inkunga bahabwa na Leta ibinyujije mu miryango itandukanye kandi bagahamya ko hari aho ibavana n’aho ibageza.

Dukunde Epiphanie utuye mu Murenge wa Ntarama mu Bugesera aganira n’Imvaho Nshya, avuga ko aho atangiriye kwihuriza hamwe na bagenzi be muri koperative bagaterwa inkunga bayibyajye umusaruro umusaruro mu kwiga imyuga itandukanye kandi bibafasha haba mu kubona ibibabeshaho ndetse banungutse ubumenyi bwo kwita ku miryango yabo.

Ibyo ni byo Mukamfura Eugenie na we agarukaho avuga ko n’ubwo hari ibitarakemuka ku bijyanye no kwita kuri abo bana bafite ubumuga ariko hari intambwe yatewe kandi ashimira uburyo bazirikanwa na Leta n’abafatanyabikorwa.

Kugeza ubu Duserukirabana igizwe n’abanyamuryango 24, ikagira abana bari mu irerero 22 biganjemo abafite ubumuga, bose hamwe baterwa inkunga na fondasiyo CECHE.

Aba babyeyi bafashijwe gushyiraho irerero ry’abana babo biganjemo abafite ubumuga (Foto Sezibera)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.