Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Leta yifuza Umunyarwanda ubayeho neza, utera imbere-Makuza

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Jun 30, 2019

Ku munsi w’ejo hashize, abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, bitabiriye umuganda ngarukakwezi hirya no hino mu gihugu. Muri uyu muganda, Perezida wa Sena Bernard Makuza, yavuze ko Leta y’u Rwanda yifuza Umunyarwanda ubayeho neza, ugomba gutera imbere, asaba Abanyarwanda gushyira hamwe.

Ku munsi w’ejo hashize, tariki 29 Kamena 2019, abagize Inteko Ishinga Amatageko Imitwe yombi bifatanyije n’abaturage mu Ntara zinyuranye mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Kamena. Abasenateri bawukoreye mu Turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba.

By’umwihariko, Perezida wa Sena Bernard Makuza n’itsinda yari ayoboye bawukoreye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Mukama, Akagali ka Gatete, umudugudu Gatete 1, ahakozwe umuhanda uhuza Umurenge wa Mukama n’uwa Mimuli.

Nyuma y’ibikorwa by’umuganda, Perezida wa Sena Bernard Makuza yaganirije abaturage bawitabiriye. Ni ikiganiro cyagarutse ku kwibutsa abaturage gukurikira no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zitandukanye. Akaba yarababwiye ko Leta yifuza ko babaho neza. Ati “Leta yifuza Umunyarwanda ubayeho kandi ubayeho neza kandi ugomba gutera imbere. Dukwiye gukomeza gushyira hamwe, tukubakira ku bihari.”

Hon. Makuza akaba yarabwiye Abanyarwanda ko bafite uburenganzira ku gihugu no ku byiza byacyo kuko kwibohora ari ho byahereye. Yabibukije ko inshingano zabo ari ukugira uruhare mu gusigasira ibigenda bigerwaho no kubibyaza ibindi birushijeho.

Perezida wa Sena akomeza agira ati: “Nk’uko kwibohora byasabye ubufatanye, kwitanga kugira ngo Abanyarwanda twibohore politiki y’ibikorwa bibi by’amacakubiri n’ivangura byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, tugomba guharanira ko intambwe ya kabiri iba igamije imibereho myiza.”

Hon. Makuza yibukije abaturage kandi gufatanya n’inzego zibishinzwe bagateza imbere ubuhinzi bakora kugira ngo babubyaze umusaruro kuko bikwiye kandi bishoboka iyo Abanyarwanda bashyize hamwe. Yanabasabye gutekereza cyane ku kubungabunga ibyo bafite, bakabyubakiraho ibindi kugira ngo bakomeze batere imbere.

Agaruka ku gikorwa cy’umuganda, Perezida wa Sena yavuze ko umuganda ari uburyo bufatika bwishyiriweho n’Abanyarwanda, bubafasha kwiteza imbere, abibutsa ko umuganda w’uku kwezi ukozwe mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Abanyarwanda bamaze bibohoye, ibihe bifite igisobanuro mu mateka y’igihugu.

Ati: “Umuganda ni bumwe mu buryo bufatika Abanyarwanda twishyiriyeho budufasha kubaka igihugu cyacu, budufasha kwikemurira ibibazo, tukishakamo ibisubizo kandi tunahereye ku byo dufite hafi yacu, tukabikoresha, tukabibyaza umusaruro kubera ko dushyize hamwe.”

Akaba yarasabye abaturage gukomeza kubungabunga ubuzima bwabo, ababyeyi batwite bakagana amavuriro bakipimisha n’abagore bakitabira kuboneza urubyaro. Hon. Makuza kandi yasabye abaturage kugira imyumvire mizima y’icyo Abanyarwanda ari cyo n’aho bifuza kugera n’uburyo bigomba kugerwaho.

Muri ibi biganiro, Perezida wa Sena Bernard Makuza yahaye umwanya abaturage maze bavuga ko ibyo bagezeho kubera imiyoborere myiza, banabaza ibibazo bitandukanye. Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, bahawe ibisubizo.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, aho Abasenateri bakoreye umuganda, mu Karere ka Bugesera wakorewe mu Murenge wa Rilima, Akagali ka Nyabagendwa, Imidugudu ya Cyoma, Gicaca na Rwibikara hatunganywa ndetse hakanakorwa umuhanda unyura muri iyo midugudu uzafasha abaturage mu kugeza umusaruro wabo ku masoko.

Muri Rwamagana, umuganda wabereye mu Murenge wa Gishari, Akagari ka Rwinsanga, Umudugudu wa Shaburondo, abaturage batatu batishoboye bubakirwa inzu, igikoni n’ubwiherero ndetse bakorerwa akarima k’igikoni.

Mu Karere ka Kayonza umuganda Abasenateri bawukoreye mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Murundi, Umudugudu wa Ryamanyoni hatunganywa umuhanda, ushyirwamo laterite ndetse hasiburwa umuyoboro w’amazi. Muri Kirehe, Abasenateri bakoreye umuganda mu Murenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabikokora, Umudugudu wa Rurama hacukurwa imirwanyasuri ku musozi wa Kaduha izafasha kurinda ubutaka no kurinda amazi yamanukaga ku Musozi akangiza igishanga cya Gaceshero gihinzemo umuceri.

Mu Karere ka Ngoma, umuganda wabereye mu Murenge wa Murama, Akagari ka Rurenge, Umudugudu wa Gitaba hakorwa umuhanda uhuza uduce twa Gatoma na Ruzinga. Abasenateri mu karere ka Gatsibo, umuganda bawukoreye mu Murenge wa Kabarore Akagari ka Kabeza, umudugudu wa Gatoke habumbwa amatafari no kubakira abatishoboye amazu afite ibikoni n’ubwiherero.

Abadepite na bo bakoze umuganda hirya no hino

Itsinda ry’Abadepite riyobowe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon. Mukabalisa Donatille bakoreye umuganda mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba mu gihe irindi tsinda riyobowe na Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon. Harerimana Mussa Fazil ryawukoreye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Itsinda ry’Abadepite riyobowe na Hon. Mukabalisa bafatanyije umuganda n’abaturage b’Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu mu gikorwa cyo gutunganya umuhanda wahanzwe n’abaturage b’Akagari ka Ndoranyi, Umudugudu wa Kinyangwe. Aha kandi bari kumwe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira, usanzwe ari imboni y’Akarere ka Rubavu, ndetse na Meya wa Rubavu Habyarimana Gilbert.

Itsinda ry’abadepite rindi ryakoreye umuganda mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi, Akagari ka Mwurire, umudugudu wa Taba hakakorwa umuganda wo guhanga umuhanda Taba-Cyayove uzoroshya ubuhahirane hagati y’Akagari ka Taba n’Akagari ka Cyayove, ubuhahirane hagati y’Akagari ka Mwurire n’Akagari ka Mutunda ndetse bihuze Akagari ka Mwurire n’umuhanda munini Kigali-Huye; hanyuma bikazafasha Umudugudu wa Taba kwesa umuhigo wo kugira imihanda ikoze neza.

Iri tsinda ryari riyobowe na Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite Sheikh Harerimana Mussa Fazil, aho nyuma y’igikorwa cy’umuganda afatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye batashye ku mugaragaro inzu zizwi nka ‘Four in One’ zubakiwe Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abahawe inzu bashishikarijwe kuzifata neza.

Hon. Fazil mu butumwa bwe, yashimiye abaturage umurava no gukunda igihugu bagaragaje ubwo bihangiraga umuhanda uhuza utugari batuyemo. Yibukije abaturage b’Umurenge wa Mbazi ko ibyo bikorwa bakomeje kugeraho bigaragaza impinduka ku mibereho n’iterambere byabo n’ibindi kandi biri imbere babikesha imiyoborere myiza y’Igihugu cyabo.  Yasoje ubutumwa bwe abasaba gukomeza gusigasira ibyagezweho: ubufatanye, imiyoborere myiza n’iterambere.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, nyuma y’umuganda aho bakoreye, bumvaga ibibazo by’abaturage bagafatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze kubiha umurongo ndetse n’aho ibibazo bikeneye izindi nzego bikazakorerwa ubuvugizi.

Abaturage bitabiriye umuganda mu karere ka Nyagatare babwiwe na Perezida wa Sena Makuza Bernard ko Umuganda ari umwihariko w’Abanyarwanda wo kwishakamo ibisubizo (Foto Inteko)

Perezida wa Sena, Bernard Makuza yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange (Foto Inteko )

Perezida wa Sena Bernard Makuza (ibumoso) yumva igitekerezo cy’umuturage (Foto Inteko )

Abaturage bumva ubutumwa ba Perezida wa Sena, Barnard Makuza nyuma y’igikorwa cy’umuganda (Foto Inteko )