Leta yatsindiye miliyoni 72 mu manza yaburanye n’abayireze mu myaka 8

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 02-11-2018 saa 17:22:44

Komisiyo y’abakozi ba Leta igaragaza ko Leta (PSC) hari imanza yatsinze mu myaka 8 ishize ndetse itsindira miliyoni zisaga 72 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Habiyakare François yabwiye itangazamakuru ko Leta yarezwe mu nkiko n’abari abakozi bayo, bamwe barayitsinda ariko nayo igira abo itsinda, inkiko ziyihesha 72.188.014 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka 8 ishize (2009-2017).

Leta yatsinzwe n’abakozi yirukanye, ihomba Miliyoni 224 mu myaka 2

Yagize ati “Mbere Leta iyo yaburanaga igatsinda ntiyirirwaga iregera indishyi ariko ubu isigaye ibikora kuko yabashije gutsindira asaga miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Imibare itangazwa muri Raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta igaragaza ko mu myaka ya 2009-2012, Leta yatsindiye mu manza yaburanye amafaranga angana na 2.774.312, mu myaka ya 2012-2015, Leta yatsindiye amafaranga angana na 10.423.150 naho mu myaka ya 2015-2017, Leta yatsindiye agera kuri 58.990.552.

Habiyakare akomeza avuga ko mu bugenzuzi bwakorewe mu turere 12 tw’igihugu n’abakozi ba Komisiyo y’abakozi ba Leta, byagaragaye ko hari amakosa mu micungire y’abakozi, aho mu turere 8 kuri 12, iyi komisiyo yasanze hari abakozi badafite impamyabumenyi zijyanye n’imyanya barimo.

Andi makosa basanze mu turere ubwo hakorwaga igenzura, ni ajyanye n’uko hari uturere tudafite aho twakoreshereje amapiganwa mu kwinjiza abakozi mu kazi, hari n’aho iyi komisiyo yasanze abakozi batamenyeshwa uburyo bitabira umurimo n’ikigero bawitabiraho.

N’ubwo Komisiyo igaragaza amakosa yasanze mu micungire y’abakozi ba Leta ubwo yakoraga igenzura mu turere, Habiyakare avuga ko hari n’ibyiza basanze mu turere kandi duhuriyeho twose nko kugira imbonerahamwe y’imirimo, ubwitabire mu kazi buragenzurwa, isuzuma ry’abakozi rirakorwa kandi buri karere kashyizeho akanama gashinzwe gukurikirana amakosa y’abakozi no kuyasesengura.

Ariko kandi Komisiyo y’abakozi ba Leta ifite impungenge, aho Habiyakare avuga ko ubugenzuzi bwasanze ½ cy’uturere twose tugize igihugu, ubwo ni uturere 15, bafite impamyabumenyi zitemewe naho mu turere 14 abayobozi bafata ibyemezo byo guhana abakoze amakosa batabifitiye ububasha.

Uturere 18 twari twagenzuwe mbere, 14 twatangiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe.

Habiyakare kandi avuga ko mu bigo 26 byagenzuwe, 21 byakoze neza naho 5 byakoze amakosa ariko bigirwa inama.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.