Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Leta yatangiye kubona amafaranga yo guteza imbere ikoranabuhanga

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 23, 2018

Leta y’u Rwanda yabonye inguzanyo ya miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika, agera kuri miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), yo gushyira mu kigega “Rwanda Innovation Fund” kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu guhanga udushya aho Leta isabwamo miliyoni 30 z’amadolari, abikorera bakazatanga miliyoni 70 zikuzuza 100 ziteganyijwe muri icyo kigega.

Amb. Gatete Claver iburyo n’Umuyobozi Mukuru wa AfDB mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Gabriel Negatu, mu muhango wo gishyira umukono ku masezerano y’inguzanyo (Foto James R.)

 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete washyize umukono kuri iyo nguzanyo ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda ejo hashize tariki ya 22 Werurwe 2018, yavuze ko ayo mafaranga ari intangiriro z’ayo Leta isabwa, angana na miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika.

Ati “Aya mafaranga ni yo azafasha mu mishinga yo guhanga udushya mu ikoranabuhanga, guteza imbere ikoranabuhanga naryo rifasha ibindi bikorwa byinshi bijyanye n’amajyambere.

Ku ikubitiro turatekereza ko aya mafaranga arimo azafasha inganda nto n’iziciriritse zigera nko ku 150 ariko bizatanga akazi kagera ku 4 000, aho abantu 2 000 bazahita babona akazi kihuse ariko hariho n’akandi kazi kazajya gakorwa katari mu buryo buhoraho kagera ku bihumbi 6.”

Uhagarariye AfDB mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Gabriel Negatu, yavuze ko iyi nkunga izibanda ku kugera ku ikoranabuhanga rifte ingufu, ku buhinzi buteye imbere, ubwikorezi buteye imbere no kubarura ibintu, ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuvuzi n’ibindi.

Amb. Gatete yavuze ko hariho imishinga myinshi y’urubyiruko n’abandi yatangiraga ikerekana ko ikeneye gushyigikirwa kugira ngo yihutishe abantu ku iterambere ariko hakabura amafaranga yo kuyishyigikira bityo iki kigega kizajya kibatera inkunga.

Ati “Uko byari bisanzwe, wasangaga Leta akenshi ari yo ikora ishoramari, amafaranga avuye mu misoro tukayashyira mu bikorwa bitandukanye n’ayo tugujije cyangwa tubonye nk’impano ugasanga ari Leta ishora amafaranga yayo.

Nk’umwana urangije muri kaminuza cyangwa mu myuga, ufite ubuhanga bwo mu guhanga udushya turagira ngo rwose turebe ko ibyo twabiteza imbere; ubu nta bwo twari dufite mu by’ukuri uburyo twabafashaga uretse kubaha amahugurwa no kuba twarabashakiye aho bakorera, muri Telecom House n’ubundi bufasha ariko noneho twashakaga kugira ngo tuve muri ubwo buryo twabafashagamo gusa turebe ko twashyiraho n’ikigega noneho abantu bafite ibyo bitekerezo batangire kubishyira ku isoko babe ikigo gikomeye.”

Iyi nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 1,8% mu myaka 25 iri imbere utabariyemo imyaka umunani uhereye igihe yatanzwe.