Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Leta yatangiye igenzura ry’imishahara y’abakozi bo mu bitaro 42

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya Oct 14, 2018

Ibitaro 42 byatangiye gukorerwa igenzura na Komisiyo y’abakozi ba Leta ry’uburyo abakozi bashyizwe mu myanya y’imirimo, n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu bitaro bikuru.

Iri genzura ryatangiye ku ya 10 Nzeri 2018 rikazasozwa muri Gashyantare 2019 rigamije kureba niba abakozi barashyizwe mu myanya hakurikijwe imbonerahamwe nshya y’ibitaro mu buryo bwubahirije amategeko n’iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ivugurura ry’inzego za Leta.

Nk’uko bitangazwa na Mbonigaba Etienne, umukozi muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, iri genzura rirakorwa hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe N° 001/03 yo ku wa 21/11/2016 agena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi mu bitaro bikuru, ibitaro by’Intara, ibitaro by’Uturere, ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera n’ibigo nderabuzima.

Ati “Intego rusange yo gukora iri genzura ni ugusuzuma niba abakozi barashyizwe mu myanya hakurikijwe imbonerahamwe nshya z’ibitaro mu buryo bwubahirije amategeko n’iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ivugurura ry’inzego z’imirimo ya Leta; iri genzura kandi rigamije kwimakaza imiyoborere myiza no guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo aho hazasuzumwa ko abakozi bari mu myanya bujuje ibisabwa kuko bigira ingaruka ku musaruro batanga ndetse na serivise baha abagana ibitaro bakoramo.”

Mbonigaba avuga ko muri iryo genzura hazasuzumwa imbonerahamwe nshya y’imyanya y’imirimo, raporo y’ishyirwa mu myanya ry’abakozi nyuma y’ivugurura, raporo y’isuzumabushobozi ryakorewe abakozi mu myaka ibiri ya nyuma mbere y’uko ivugurura riba n’amadosiye y’abakozi bose harebwa niba abakozi bari mu myanya nyuma y’ivugurura bujuje ibisabwa; imibare y’imyanya irimo abakozi n’itarimo abakozi no gusuzuma uko abakozi bashyizwe mu myanya mu ivugurura mu rwego rwo kugenzura niba abakozi barashyizwe mu myanya mu buryo bwubahirije amategeko.

Ati “Hashingiwe ku Itegeko No 67/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta; mu ngingo yaryo ya 5 – 3o ivuga ku kugenzura ko inzego za Leta zubahiriza amategeko, amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta.»

Imwe mu nyubako za CHUK

Mbonigaba avuga ko mu gihe habayeho ivugurura mu nzego za Leta rijyana n’impinduka nyinshi cyane cyane mu micungire y’abakozi bityo rero Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta igomba gukurikirana no kugenzura ko ibijyanye n’iryo vugurura byose byakozwe mu buryo buteganywa n’amategeko.

Yemeza ko akamaro k’iri genzura rero ari ukugira inama ibitaro ku buryo bwo gushaka no gucunga abakozi hagendewe ku byagaragajwe mu igenzura, gufasha ibitaro mu iyubahirizwa ry’amategeko agenga imicungire y’abakozi, gufasha ibitaro kunoza imicungire y’abakozi.

Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta irashishikariza abayobozi b’ibitaro korohereza abakozi bayo barimo gukora iryo genzura kugira ngo rizatange umusaruro ryitezweho.