Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Leta yashimiye abafatanyabikorwa mu kubaka imijyi itabangamira ibidukikije

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 15-07-2019 saa 06:32:12
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije Fatina Mukarubibi

Leta y’u Rwanda irashimira ibigo bya Leta, Minisiteri zitandukanye, Ibigo Mpuzamahanga, Urwego rw’Abikorera na Sosiyete Sivile n’inzego z’ibanze bikomeje guhuza imbaraga mu guharanira ko imijyi yunganira uwa Kigali yubakwa mu buryo butabangamira ibidukikije.

Ikigega Mpuzamahanga gifasha guhangana n’ihindagurika ry’ibihe (GCF/Green Climate Fund) cyashimiwe gutera inkunga ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije iterambere ry’imijyi itabangamira ibidukikije, n’Ikigo Mpuzamahanga kita ku bidukikije (GGGI/Global Green Growth Institute) gishimirwa kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Leta mu gukurikirana iyo mishinga.

Ikigo gishinzwe Imiturire mu Rwanda (RHA) cyashimiwe umuhate cyashyize mu guhuza ibishushanyombonera n’imishinga yo kubaka ubudahangarwa bw’iyo mijyi ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe, Urwego rw’Abikorera (PSF) na Sosiyete Sivile na byo bishimirwa ko byiyemeje gukora ishoramari rigamije kuzamura ubukungu n’imibereho myiza by’abatuye muri iyo mijyi.

Imijyi itandatu yunganira uwa Kigali yitezweho kuba ishingiro ryo kugeza hose amahirwe y’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu, ikaba igomba kubakwa mu buryo butabangamira ibidukikije bwongera ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Mu muhango wo gusoza umushinga w’amezi 12 wari ugamije kureba aho imyiteguro yo kubaka imijyi itangiza ibidukikije wabereye i Kigali tariki 11 Nyakanga 2019, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije Fatina Mukarubibi, yavuze ko uyu mushinga wagaragaje ko kubaka imijyi y’ikitegererezo, ifite ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe bishoboka.

Yakomeje agira ati: “Uyu mushinga wagaragaje imikoranire myiza hagati y’ibigo bya Leta, Minisiteri zitandukanye, Imiryango Mpuzamahanga, Urwego rw’Abikorera na Sosiyete Sivile. Twishimiye ubu bufatanye kuko bwatanze umusaruro twishimira kugeza ubu.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije Fatina Mukarubibi

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Munyazikwiye Faustin, yongeyeho ko uyu mushinga wageze ku ntego kuko wongereye ubushobozi REMA nk’urwego rwa Leta rwashyizweho mu gukurikirana no kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Yakomeje avuga ko usojwe ibishushanyo mbonera by’imijyi yunganira uwa Kigali bicengejwemo gahunda yo kurengera ibidukikije, ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kugaragaza amahirwe y’ishoramari ayibonekamo yakorwa na Leta cyangwa abikorera.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Munyazikwiye Faustin

Ati: “Umujyi wa Kigali wari usanzwe ari na wo ibintu byose bishingiyeho, ariko gahunda y’Igihugu ni iyo kuzamura n’iyi mijyi itandatu bikazatanga amahirwe mu bucuruzi, mu rwego rw’ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi, imibereho myiza n’ibindi.”

Intego yo gutuza Abanyarwanda mu mijyi ijyanye n’intego z’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage zirimo kongera ubukungu bw’imbere mu gihugu bukava kuri 5.2% mu mwaka 2017 bukagera kuri 11.6% nk’uko bigaragazwa mu igenamigambi rya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1).

Iyo mibare yerekana ko imijyi yunganira uwa Kigali ituwe na 27% by’abanyamujyi bose, bagomba kwiyongera kugira ngo ingamba zigamije gutuza nibura 35% by’Abanyarwanda mu mijyi bitarenze mu mwaka wa 2024 zigerweho.

Abari bitabiriye isozwa ry’umushinga ugamije kugaragaza imyiteguro y’iyubakwa ry’imijyi yunganira uwa Kigali

Kubaka imijyi bijyanye n’amahirwe y’iterambere ayibonekamo

Imujyi ya Musanze, Rubavu na Rusizi ifite amahirwe yateza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, uwa Huye ukaba igicumbi cy’uburezi, umuco, n ubukerarugendo, uwa Muhanga ukaba ufite ayo guturana na Kigali bituma ukora ubucuruzi, na ho uwa Nyagatare ufite ay’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi no gukora ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho.

Inhee Chung uhagarariye GGGI mu Rwanda, yavuze ko imishinga itegurirwa iyi mijyi ishingiye ku kuzamura imibereho myiza y’abaturage hahangwa imirimo idashingiye ku buhinzi, kubungabunga ibidukikije no kongera ubukungu bw’Igihugu.

Yagize ati: “Ikintu k’ingenzi ni uguhuza iterambere ry’abaturage, kubungabunga ibidukikije ndetse n’iterambere ry’ubukungu, byose bifitanye isano. Iyo kimwe kidateye imbere nkeka ko n’ibindi byiciro bitakubakwa mu buryo burambye.”

Biteganyijwe ko abatuye mu mijyi n’abayikoreramo bazarushaho kugira umutekano uturuka ku bikorwa remezo bijyanye no kwirinda ibiza no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, umutekano w’ibiribwa uturuka ku mirimo izahangwa mu bikorwa bitandukanye n’ibindi.

Inhee Chung uhagarariye GGGI mu Rwanda

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.