Leta yafashe ingamba zo gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu (Igice cya kabiri)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 19-11-2018 saa 06:53:44
Aba ni bamwe mu bakobwa Polisi yigeze gufata bashaka kujya mu Bushinwa baciye muri Uganda.

Habimana Augustin

Muri iki gihe hirya no hino ku Isi hagenda havugwa kwiyongera kw’ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’abantu ndetse no gushakira inyungu mu bandi. Ni muri urwo rwego mu guhangana n’ibyo byaha ndengamimpaka, Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n°39 yo ku wa 24/09/2018.

Mu nyandiko ibanza mwagejejweho inkomoko y’iri tegeko, ibyo iri tegeko rireba ndetse n’ibyerekeye gukumira icuruzwa ry’abantu. Muri iyi nyandiko haribandwa ku bijyanye n’uko uwakorewe icyaha k’icuruzwa ry’abantu yitabwaho, bimwe mu byaha n’ibihano biteganywa muri iri tegeko n’ibyerekeye gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.

KWITABWAHO BYIHARIYE K’UWAKOREWE ICYAHA K’ICURUZWA RY’ABANTU

Ingingo ya 11 y’iri tegeko iteganya ko uwakorewe icyaha k’icuruzwa ry’abantu yitabwaho by’umwihariko ku buryo bukurikira: ahabwa amakuru ku byerekeye uburyo bwose bwo kumurengera, kumugoboka no kumushyigikira afitiye uburenganzira kimwe n’inkunga n’ubufasha bishobora gutangwa n’imiryango itari iya Leta cyangwa iyita k’uwakorewe icyo cyaha, kandi akamenyeshwa aho ikurikirana ry’ikibazo ke mu rwego rw’amategeko rigeze, byose bigakorwa mu rurimi yumva neza.

Afite uburenganzira bwo kugira uruhare mu ikurikiranwa ry’uwamukoreye icuruzwa no kunganirwa kugira ngo ashobore kugaragaza ibitekerezo n’ibibazo bye, kugira ngo byitabweho mu gihe gikwiye k’ikurikiranwa ry’icyaha; ahabwa ubufasha mu by’amategeko mu gihe cyose k’ikurikiranacyaha; asonerwa kwishyura amagarama ayo ari yo yose ateganywa n’amategeko agenga imanza z’imbonezamubano iyo atanga ikirego k’indishyi z’akababaro gaturuka ku cyaha k’icuruzwa yakorewe; yitabwaho mu bijyanye n’imibereho myiza, ubuzima n’umutekano.

IBYAHA N’IBIHANO

Nk’uko ingingo zinyuranye zirebana n’ibyaha n’ibihano muri iri tegeko zibiteganya, mu bihano byinshi biteganyijwe muri iri tegeko, harimo nk’aho Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha k’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).

Iyo icyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 Frw).

Naho Umuntu wese, agamije inyungu, ubera umubyeyi umwana atabyaye, umwakira mu muryango, umwishingira cyangwa umutanze aba akoze icyaha. Iyo agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).

GUSHAKIRA INYUNGU MU MIBONANO MPUZABITSINA Y’UNDI

Ingingo ya 24 y’iri tegeko yo ivuga ko umuntu, agamije inyungu, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira aba akoze icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi: gushishikariza, koshya, kuyobya, kureshya, guhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo; gutanga ikiguzi agamije ubwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore; gucumbikira umuntu abizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; gutangaza, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko afasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina; gufasha, guhagarikira cyangwa kurengera abizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; kuyobora amazu akorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, gushora imari muri bene ayo mazu cyangwa gucunga umutungo azi neza ko ukomoka kuri ayo mazu; gutanga abizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw).

Igihano k’igifungo kikuba kabiri ku muntu ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi iyo: icyaha gikozwe ku bantu benshi; icyaha cyakozwe n’abantu benshi bafatanyije; uwakoze icyaha yifashishije intwaro; icyaha gikozwe n’uwo uwagikorewe akomokaho cyangwa undi wese bafitanye isano; icyaha cyakozwe n’umukozi wo mu rugo rw’uwo yagikoreyeho; icyaha gikozwe n’umuntu uyobora uwagikorewe, ukora imirimo rusange igenewe abaturage, umwarimu, umurezi cyangwa ushinzwe imiryango ishingiye ku myemerere.

Iyo ibyo bikorwa byavuzwe hejuru kandi bikorewe umwana, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).

Ku bisobanuro birambuye mwabisanga ku buryo burambuye mu itegeko nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° 39 yo ku wa 24/09/2018.

Umwanditsi:

Habimana Augustin

2 Comments on “Leta yafashe ingamba zo gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu (Igice cya kabiri)”

  1. Human Trafficking is always an evil act the evil sons and evil daughters of men can do! I hope such evil activities stops right now in Rwanda!I will keep praying for RwaGasabo

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.