Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Leta n’abafatanyabikorwa bishimiye ibyagezweho mu myaka 5 mu buringanire

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 05-10-2018 saa 11:32:57
Abitabiriye uyu muhango bishimiye intambwe yatewe mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu Rwanda

Leta n’abafatanyabikorwa bayo mu mushinga wo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, barishimira ibimaze kugerwaho mu myaka itanu y’imikoranire.

Abitabiriye uyu muhango bishimira intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (Ifoto/Mutungirehe Samuel)

Ni umushinga uhuriweho na Leta y’u Rwanda,¬†ihuriro ry’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One-UN) n’ishami ryawo rishinzwe abagore (UN Women) na Ambasade ya Suwede mu Rwanda.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, atangiza uwo muhango, yavuze ko mu myaka 5 uwo mushinga umaze washyizwe mu bikorwa neza.

Ati “Ni ikimenyetso cy’uko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye.” Yongeyeho ko mu rwego rw’imari no mu zindi zengo abagore bakomeje gutezwa imbere.

Yashimiye Guverinoma ya Suwede n’ikigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Sida), mu gukomeza gushyigikira u Rwanda muri gahunda yo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, Jenny Ohlsson, yavuze ko ikijyanye n’ihame ry’uburinganire iwabo kiri hejuru, ashima kandi ko u Rwanda na Suwede bafitanye umubano wihariye mu byerekeye ihame ry’uburinganire cyane ku bagore.

Umuhuzabikorwa w’amashami y’umuryango w’Abibumye mu Rwanda, Fode Ndiaye, yashimye ko u Rwanda rwimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nteko Ishinga Amategeko.

Ubwiganze mu Mutwe w’Abadepite mu rwanda buri kuri 61%. Fode ati “One UN iha agaciro ubufatanye ifitanye n’u Rwanda kandi twishimiye imiyoborere ihamye, iha ijambo umugore.”

Uyu mushinga ukorana na¬†Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’inzego zayo zose, mu nzego za Leta no mu bikorera, mu bijyanye n’amahugurwa ku buringanire n’ubwuzuzanye.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.