Leta izirikana uruhare rw’umwarimu ku hazaza h’u Rwanda

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 13-06-2019 saa 18:50:12
Iyo umwarimu yubakiwe ubushobozi bigirira akamaro gakomeye abanyeshuri

Kwigisha ni umwuga urema imyitwarire, ubumenyi n’ahazaza h’abatuye Isi, kuko umwarimu mwiza asigira abo yigishije ikizere n’inzozi biyobowe n’ubumenyi bijyanye n’igihe.

Leta y’u Rwanda iha agaciro gakomeye abarimu kuko ari bo mucyo umurikira abana mu rugendo rwabo kuva bakiri bato kugeza bashaje.

Tariki 9 Nzeri 2016 ubwo heswaga imihigo y’umwaka wa 2015/16 hanahigwa iya 2016/17, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagarutse ku mibereho y’abarimu, ashimangira ko iterambere ryabo rigomba kujyana n’iry’Igihugu kugira ngo barusheho kuzuza inshingano bafite.

Iteka rya Perezida Nº24/01 ryo ku wa 24/11/2016 rishyiraho Sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ryerekana uburenganzira n’inshingano z’umwarimu nk’umukozi ukorera urwego rwa Leta.

Ntagaramba Johnson Umuyobozi w’Agashami gashinzwe imicungire n’ishyirwa mu myanya ry’abarimu mu Kigo k’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB), yavuze ko hari byinshi Leta y’u Rwanda igenera umwarimu bigamije kumuteza imbere nk’abandi bakozi ba Leta.

Yagize ati: “Kubera ko Leta y’u Rwanda izi neza agaciro k’umwarimu ikamenya n’ibyo imushakaho, ni yo mpamvu igenda imugenera n’ibindi byiza bitandukanye kugira ngo nibura bize byunganira umushahara abona ku kwezi.”

Ni muri urwo rwego hashyizweho Koperative Umwalimu SACCO ihuje ubwizigame bw’abarimu ndetse na Leta igashyiramo ingengo y’imari kugira ngo abakeneye inguzanyo bage bayibona ku nyungu iri hasi.

Mu korohereza abarimu kandi, Leta yubatse amacumbi asaga 416 mu gihugu hose, hagamijwe gucumbikira abarimu bigisha mu bigo bifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka ikenda na cumi n’ibiri ( 9-12YBE).

Buri mwaka hari abarimu b’indashyikirwa batoranywa mu turere dutandukanye bagahabwa ibihembo bitandukanye birimo inka na moto ziborohereza mu ngendo, abandi bagahabwa Mudasobwa, Modem, terefoni zigezweho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Ntagaramba yakomeje agira ati: “Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho ku buryo bwihariye gahunda ya ‘Girinka Mwarimu’ kandi buri mwaka Ikigo k’Igihugu Gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) gishyiramo ingengo y’imari kugira ngo abarimu b’Indashyikirwa bahabwe izo nka ndetse abazihawe bakoroza na bagenzi babo bityo benshi muri bo bakagerwaho n’iyo gahunda.”

Abarimu barasabwa guhora bihugura

Uko imyaka ihita ni ko n’imiterere y’ubumenyi igenda ihindura isura kubera ikoranabuhanga ndetse n’ubundi buvumbuzi mu byiciro bitandukanye.

Nshimirimana Nadine, umukozi ushinzwe amahugurwa y’abarimu y’Icyongereza n’Igifaransa mu gashami gashinzwe amahugurwa y’abarimu, yasabye abarimu guhora bihugura kuko amahugurwa ari ingenzi muri iki gihe ubumenyi bugenda bwiyongera.

Yagize ati: “Ubundi REB itegura amahugurwa kuko abarimu baba bakeneye kumenya no gusobanurirwa impinduka zabaye mu burezi kuko mu ishuri batabona ubumenyi bwose bukenewe; urugero nk’ikoranabuhanga, imfashanyigisho nshya, Icyongereza mu myigishirize y’amasomo n’ibindi. Ikindi kiza cy’amahugurwa ni uko umwarimu ahora yiga, akunguka byinshi asangiza abarimu bagenzi be ndetse n’abanyeshuri yigisha.”

Amahugurwa ari mu byiciro byinshi birimo ay’igihe kirekire n’ay’igihe gito, amahugurwa abarimu bishakira, ndetse no kongera ubumenyi basubira ku ishuri.

REB yibanda ku mahugurwa ahoraho ku mwarimu wigisha kuko ay’igihe kirekire aba yarayaboneye mu ishuri. Akorwa ku bufatanye n’abarimu ubwabo kuko ni bo bagaragaza ibyo bakeneye, ab’inzobere kurusha abandi bagahugura bagenzi babo mu byiciro bitandukanye.

“[…] Dushishikariza n’amashuri guhora bakora amahugurwa ubwabo bigishanya hagati yabo, bakagira igihe cyo guhura kugira ngo bahugurane mu mashami bigishamo.”

Abenshi mu barimu babyaza umusaruro amahirwe bafite yo kwiga mu biruhuko, mu masaha ya nimugoroba bitewe n’aho bigisha cyangwa aho batuye no mu mpera z’icyumweru (weekend).

Nshimirimana ati: “Abarimu bemerewe kwiga kandi ni na byo bashishikarizwa kugira ngo barusheho kongera ubumenyi bikageza no ku ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Abarimu bigisha mu bigo bya Leta n’ibyigenga bose bafite uburenganzira bungana ku mahugurwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu muri REB Ngoga James, yashimangiye agaciro k’umwuga w’ubwarimu agaragaza ko urema abantu bakavamo abakomeye.

Yagize ati “Ubwarimu ni umwuga duha agaciro kuko iyo urebye mu nzego zose mu gihugu, ari abadogiteri, abenjenyeri, n’abandi bose banyura mu maboko ya mwarimu. Abarimu bagomba kuzirikana inshingano bafite, bagaha uyu mwuga agaciro.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu muri REB Ngoga James

Yakomeje asaba abarimu kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba Leta ibazirikana ikabashyiriraho ubushobozi bwose bushobora kubahindurira imibereho, kugira ngo barusheho kuzamura ireme ry’uburezi bafite ubumenyi buhanitse n’iterambere ry’ubukungu ritajegajega.

Iyo umwarimu yubakiwe ubushobozi bigirira akamaro gakomeye abanyeshuri

Mukeshimana Françoise, ni umwe mu barimu bishimira ko gahunda Leta yabashyiriyeho zamuteje imbere

Rimwe mu macumbi yubakiwe abarimu bakiri ingaragu, harategurwa no kubaka amacumbi azagenerwa abarimu bafite imiryango

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.