Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Leta  izagabanya umubare w’abana bagwingiye bave kuri 38% babe 15%

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 15, 2018

Leta yihaye intego yo kugabanya umubare w’abana bangwingiye ukava kuri 38% ukagera kuri 15% mu mwaka wa 2024 naho abitabira serivisi z’ibigo mbonezamikurire bakava kuri 13% bakagera kuri 45%.

Abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu mikurire y’abana bari bitabiriye iyi nama (Foto James)

Ibi ni ibyatangarijwe mu nama yahuje Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere  ry’Umuryango n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo kurebera hamwe uko imikurire y’abana muri iki gihe ihagaze n’ibyakorwa kugira ngo irusheho kuba myiza, bityo ikibazo cy’abana bagwingira n’abafite imirire mibi kibashe kuranduka burundu mu gihugu.

Afungura iyi nama ku  mugaragaro, Minisitiri Nyirasafari Esperance  yagarutse ku mibare iteye impungenge y’abana bagwingiye mu Rwanda bari ku ijanisha rya 38%, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo,  aboneraho gusaba inzego zinyuranye zihurira kuri iki kibazo n’abafatanyabikorwa guhuriza hamwe imbaraga ikibazo k’igwingira mu bana kikavaho.

Yavuze ko hari gahunda zashyizweho mu rwego rwo gukemura iki kibazo, nko guhugura Abajyanama b’ubuzima ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye, gushishikariza ababyeyi kwita ku bana bagahabwa ibikenewe byose mu minsi 1000 kuva umwana asamwe kugeza ku myaka ibiri.

Ati “Hari gahunda yo guhugura abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango na komite zishinzwe umugoroba w’ababyeyi kugira ngo abe ari bo bazajya bifashishwa mu gukangurira ababyeyi kwita ku bana mu gihe k’iminsi 1000 no kubategurira indyo yuzuye kugira ngo badahura n’indwara z’imirire mibi, kimwe mu bigwingiza abana”.

Umuhuzabikorwa  ku rwego rw’igihugu wa gahunda y’ibigo mbonezamikurire, Dr Anita Asiimwe, yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe uko ikibazo cyo kugwingira cyacika mu Rwanda, bityo abana bose bakarerwa mu buryo buboneye bakagira imikurire yuzuye.

Avuga ko Leta ishyira ingengo y’imari muri gahunda mbonezamikurire kimwe n’uko ishyira mu zindi serivisi, gusa ngo ikaba ijyanye n’amikoro igihugu gifite, akaboneraho umwanya wo gusaba abafatanyabikorwa gushyira hamwe no kwegeranya ubushobozi bwabo n’ubwa Leta hakarebwa icyakorwa ku buryo mu myaka iri imbere igwingira ry’abana rizagenda rikendera kugeza igihe iki kibazo kizakemuka burundu.

Yavuze ko ntawukwiye kunenga ingengo y’imari Leta ishyira muri iyi gahunda kuko ijyanye n’amikoro ifite, kandi agasanga nayo igenda yiyongera uko iminsi igenda ihita.

Dr Asimwe avuga ko mu gihe ibigo mbonezamikurire bizaba bimaze kwiyongera bikava ku 8 biri mu gihugu bikaba byinshi, ikibazo cy’abana bafite imirire mibi n’abashobora kugwingira kizavaho.

Yagarutse ku bibazo biterwa no kugwingira birimo kudakura k’ubwonko no kutagira ubumenyi n’ubuhanga buhagije, asaba ko iki kibazo cyahagurukirwa na buri wese kuko bikomeje cyaba ari ikibazo gikomeye ku muryango nyarwanda.

Ati “Umwana utagaburiwe neza ngo yitabweho kuva agisamwa, ntashobora kugira ubwonko buzima, kandi ubwo burwayi ntibuvurwa ngo bukire, ari nayo mpamvu dukwiye gukumira iki kibazo kitarabaho, buri mwana akitabwaho mu buryo buhagije mu minsi 1000 amaze gusamwa”.

Dr Otto Muhinda, umuyobozi mu Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (FAO) ishami ry’u Rwanda, yavuze ko umubare wa 38% w’abana bagwingiye ari umubare munini cyane kandi uteye ubwoba, no kuba umwana 1 muri 3 agwingiye nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’Ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare, ari ikibazo gikomeye ku muryango nyarwanda.

Ati “Mwese murabona ko iyi mibare ari myinshi kandi iteye ubwoba. Mureke twumve ibintu kimwe turebe uburyo inzego zose zifatanyariza hamwe gukumira iki kibazo ku bana bavuka kuko gukira kw’abahuye n’igwingira byo bidashoboka”.

Dr Umurungi Yvone, ni umuyobozi wungirije wa Gikuriro, avuga ko iyi gahunda ifasha abagore kwita ku bana batwite n’abagore bonsa, bakora n’ibindi bikorwa biza byunganira gahunda mbonezamikurire, nk’isuku mu bana, kwigisha no guhugura ingo mu rwego rwo gutunganya indyo yuzuye, ubuvuzi n’uburezi bw’abana b’inshuke, byose bikaba bugamije gushaka igisubizo k’ikibazo cy’abana bafite imirire mibi no gukumira igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 6.

Muhamyankaka Venuste, Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta mu kurwanya imirire mibi, yavuze ko hari ibintu byinshi bitera abana kugwingira, nko kutitabwaho bihagije n’ababyeyi kubera imirimo myinshi bagira, kudafata indyo yuzuye mu gihe umubyeyi atwite kugira ngo umwana uri mu  nda amererwe neza, kutavuzwa kw’abana bakiri bato, ngo ibyo byose bibaviramo impamvu yo kugwingira.

Kimwe n’abandi bafatanyabikorwa, na we asanga Leta n’abafatanyabikorwa bakwiye gufatira hamwe ingamba  zo gukumira iki kibazo kitaraba no kukirwanya hakiri kare, mu gukurikiranira hafi abana bato kugira ngo babone ifunguro ryuzuye kandi bavuzwe mu gihe barwaye.