Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Leta irubaka ubushobozi bw’abaturage mu guhangana n’ibiza – Eng. Kamayirese

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 28-02-2019 saa 17:42:57
Mu myaka ishize imvura nyinshi, imiyaga n’inkuba byahitanye ubuzima bw’abantu, imirima ihinze, inzu nyinshi n’ibiraro birasenyuka (Ifoto/Umuseke)

Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Eng. Kamayirese, aravuga ko Leta ikomeje kubaka ubushobozi bw’abaturage ku buryo babasha guhangana n’ibiza ubwabo.

Eng Kamayirese yashimangiye ko gukumira ibiza burundu ari inshingano za buri muntu wese, ariko ko Leta ikora ibishoboka byose ngo abaturage bamenye uko babikumira.

Yabivuze kuri uyu wa 28 Gashyantare 2018 mu kiganiro n’abanyamakuru hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa ngo hakumirwe ibiza mu mvura y’itumba yegereje.

Eng. Kamayirese yagize ati “Tugiye gutangira igihe k’itumba, gihera mu mpera z’ukwa 2 kikageza mu mpera z’ukwa 5. Ni igihe u Rwanda tugiramo imvura nyinshi, ariko hejuru y’ibyo mu minsi yashize Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere cyatugaragarije uko igihembwe k’itumba imvura nyinshi izagwa mu bice bitandukanye by’igihugu, rero nka Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi dufite inshingano zo kuburira Abanyarwanda uko bakwitwara mu gihe k’ibiza cyane cyane ko twagiye duhura na byo mu bihe byatambutse.”

Minisitiri Ushinzwe Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Eng. Kamayirese Germaine mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane (Foto Mukagahizi R.)

Avuga ko mu bihe by’imvura y’itumba, ibiza Abanyarwanda bakunze guhura na byo cyane cyane ari ikibazo k’imvura nyinshi igwa ku buryo burenze urugero, ishobora kuba ivanzemo urubura, iherekejwe n’inkuba ndetse n’inkubi z’imiyaga.

Iyo mvura nyinshi iteza imyuzure, igateza inkangu bityo na bwo ingaruka zikaba nyinshi hakabaho ubwo ubuzima bw’abaturage butakara ndetse hakazamo n’ikibazo cy’uko amatungo, ibihingwa n’imyaka, inyubako n’ibindi bikorwa remezo na byo byangirika mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Eng. Kamayirese yagize ati “Ibyo byose bigira ingaruka ku buzima bw’abanyagihugu. Ni yo mpamvu dukwiye kurebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo dukumire ibiza ndetse tugabanye n’ingaruka zabyo.”

Yakomeje avuga ko ibiza ari inzira ndende kuko ihindagurika ry’ibihe atari iry’ejo cyangwa ejo bundi ahubwo ngo Isi irimo kugenda ihura n’ibiza bitandukanye kubera ihindagurika ry’ibihe, akaba ari yo mpamvu nk’uko abishimangira, Leta y’u Rwanda irimo kubaka ubushobozi bw’abaturage ku buryo babasha guhangana n’ibiza, harimo kugira ubushobozi bwabo bwo kwigira, no kubigisha uburyo bumwe na bumwe butandukanye bwo kwirinda Ibiza.

Ibiza byangiza byinshi harimo n’ibikorwa remezo nk’imihanda, kubikumira aho bishoboka byafasha ko amafaranga asana ibyo byangije akoreshwa ibikorwa bindi by’iterambere (Foto James)

Minisitiri Kamayirese yavuze ko umwaka ushize Leta yatanze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari mu bikorwa byo kugoboka abasenyewe n’ibiza no gusana ibyo byangije mu turere 10 byibasiye cyane kurusha utundi.

Ngo ni ngombwa ko inzego zose z’igihugu zitegura gufasha abashobora guhura n’ingaruka zitandukanye z’ibiza, batabarwa byihuse ibiza bikimara kuba, babafasha kubaha ubutabazi bw’ibanze.

Asaba inzego z’ibanze guteganya ahantu hashobora kwifashishwa mu gucumbikira abantu bavanywe ahantu habashyira mu kaga ndetse n’aho akaga kageze no guharanira kubafasha mu buryo burambye.

Yasabye abaturage kugira umuco wo kwirinda ibiza hagamijwe kwirinda ibihombo by’akayabo k’amafaranga agenda mu biza, akaba yakoreshwa ibikorwa by’iterambere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Imiturire, Serubibi Eric, yavuze ko mu mwaka wa 2017 mu Rwanda ingo zisaga ibihumbi 48 zari mu manegeka, avuga ko leta yatangiye gutuza abantu mu midugudu y’ikitegerezo.

Mu myaka ishize imvura nyinshi, imiyaga n’inkuba byahitanye ubuzima bw’abantu, imirima ihinze, inzu nyinshi n’ibiraro birasenyuka (Ifoto/Umuseke)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.