Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Leta irifuza ko igwingira mu bana ryaranduka-Dr Ngirente

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya May 18, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Leta yifuza ko ikibazo k’igwingira mu bana bato cyaranduka burundu.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente n’abandi bayobozi basobanurirwa n’umujyanama w’ubuzima serivisi zihabwa ababyeyi n’abana mu rwego rwo guhangana n’igwingira mu bana mu Murenge wa Bigogwe (Foto Primature )

Yabitangaje ejo hashize tariki 17 Gicurasi 2018 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu gutangiza ubukangurambaga bwo kurandura ikibazo k’igwingira mu bana bato.

Dr Ngirente yashimangiye ko Leta itazaruhuka iki kibazo k’igwingira mu bana kidakemutse burundu.

Yagize ati “Iyo urebye uko ikibazo k’igwingira mu bana bato gihagaze usanga uyu mubare ugenda ugabanyuka impamvu Leta yashyizemo imbaraga ni ingaruka mbi zigera ku bana no ku miryango, ibi bitwara amikoro menshi kurusha akenewe ngo tubirwanye, ntituzaruhuka na rimwe iki kibazo kidakemutse kuko Leta irifuza ko iki kibazo cyaranduka burundu”.

Minisitiri w’Intebe yaragaragaje ko iki kibazo kigenda gikemuka, aho mu 2005 ubugwingire mu gihugu bwari bugeze kuri  51%, mu 2015 bwari kuri 38%.

Yasabye ababyeyi guha abana indyo yuzuye ari umugore n’umugabo bakagira uruhare mu kwita ku mwana kuva akivuka kugeza ku minsi 1000.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Bigogwe iki gikorwa cyatangirijwemo Sinzayiheba Eliab yavuze ko ikibazo gikomoka ku mirire mibi kidaterwa n’uko babuze ibiribwa.

Ati: “Impamvu usanga aka karere kacu havugwa imirire mibi nta bwo ari uko tutagira ibiribwa, ahubwo ni uko tutajyaga duha agaciro uburyo bwo gutegura indyo yuzuye, akarere kacu kera ibirayi, ibishyimbo, n’imboga usanga za karoti zibarizwa hano. Twajyaga duha umwana ikirayi mu gitondo tukigira mu mirima  tugataha saa kumi n’ebyiri, ibi byatumaga tutita ku bana bacu, ariko twumvise ko ubufatanye  hagati y’ababyeyi  ari ngombwa kugira ngo imikurire y’umwana ibe myiza”.

Iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kunoza imirire cyatangiriye muri Nyabihu kubera ko aka karere ubushakashatsi bwagaragaje ko imirire mibi ihagaze kuri 59%.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kunoza imirire iragira iti: “Munyarwanda kumira igwingira ry’umwana kuva agisamwa  wita ku mikurire myiza n’isuku”.

Iyi gahunda izakorerwa mu turere 13 tw’u Rwanda. Intara y’Iburengerazuba ifite ubugwingire buri kuri 45%.