Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Leta iri hafi guhagarika kubaka imihanda y’igitaka, iyubatswe izasimbuzwa kaburimbo

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 20-05-2019 saa 17:42:31
Imihanda y’ibitaka iri hirya no hino mu Gihugu izagenda isimbuzwa kaburimbo yoroheje

Leta y’u Rwanda ifite gahunda y’uko mu myaka mike iri imbere imihanda y’ibitaka iri hirya no hino mu gihugu izagenda isimbuzwa kaburimbo yoroheje.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Eng. Uwihanganye Jean de Dieu avuga ko guhera mu myaka iri hagati y’itatu n’itanu iri imbere mu Rwanda hatazongera kubakwa umuhanda n’umwe w’ibitaka.

Ku ikubitiro kirometero 500 z’imihanda ifasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko mu turere dutandatu zikaba zizatangira kubakwa guhera mu kwezi gutaha kwa gatandatu.

Eng. Uwihanganye Jean de Dieu yasobanuye impamvu izi ngamba nshya zashyizweho. Ati: “Umuhanda w’itaka buriya uko uteye ntushobora kurenza imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu.

Avuga ko mu bice by’Uburasirazuba umuhanda w’igitaka ushobora kuramba kuko nta mvura ikunda kuhagwa, ariko nko mu Burengerazuba no mu Majyaruguru ngo wangirika vuba.

Ati, “mu bice by’Iburengerazuba bw’u Rwanda cyangwa mu Majyaruguru mu bice by’imisozi hagwa imvura igihe kinini nta bwo uwo muhanda ushobora kurenza imyaka ibiri ku mpamvu nyinshi”.

Eng Uwihanganye avuga ko itaka rikoreshwa mu kubaka imihanda y’igitaka ubwaryo riba rifite nka cm 15 iyo imvura iguye riragenda, ati, “ku mwaka hagenda nibura cm eshanu. Ni ukuvuga ngo za zindi 15 mu myaka itatu ziba zimaze kugenda ariko noneho igikomeye ya mafaranga twashyizemo, wa musaruro twifuzaga kubona ntuboneke”.

“Ubundi amategeko asaba ko nyuma y’imyaka 2, ku mwaka wa gatatu ugomba kugaruka ukongera ugashyiraho bundi bushya iryo taka. Iyo ubibaze rero bitwara amafaranga menshi”.

Atanga urugero rw’amafaranga yagiyemo hafi miriyari 200 muri iyo mihanda yubatswe kuri kirometero ibihumbi 2.

Yagize ati: “Twakoze isesengura nko mu Majyaruguru dusanga 50% by’iyo mihanda ntikiriho, ikeneye kongera gukorwa bundi bushya ndetse iyo ukurikiranye neza mu igenamigambi turimo dukora ubungubu usanga muri iyo mihanda yubatswe mu myaka 4 ishize yarongeye gusubirwamo nk’imihanda y’ingenzi abaturage bakeneye”.

Ingamba nshya ziratanga igisubizo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Eng. Uwihanganye Jean de Dieu avuga ko babonye uburyo bwo gushyiraho icyo bita ‘Kaburimbo yoroheje’ kuri buri muhanda w’igitaka aho kugira ngo umare imyaka itatu umare imyaka 9.

Yagize ati: “Ubu umuhanda w’igitaka; ikirometero kimwe cyatwaraga hagati ya miriyoni 80 na 100 mu bice by’Iburasirazuba (kubaka imihanda birahenduka ariko mu bice by’Iburengerazuba n’Amajyaruguru birahenda kubera imiterere) ariko uramutse ushyizeho iyo kaburimbo twita ko yoroheje ni ukuvuga ngo ku nyongera nto gusa ya miriyoni 50 cyangwa se ijana urabasha gukuba 3 uburambe bw’umuhanda”.

Akomeza agira ati: “Ingamba ya mbere byari ukuvuga ko ubu nk’igihugu twiyemeje ko gahoro gahoro tugiye gutangira kuva mu kubaka itaka gusa”.

Ngo nubwo ari ibintu bisaba amafaranga ariko ngo gahoro gahoro uko imyaka igenda iza ngo bazagenda bagabanya umubare w’imihanda y’itaka gusa bagenda bagerageza kubaka imihanda ya kaburimbo yoroheje.

Yagize ati: “Tuzatangirana n’iyo kaburimbo yoroheje ku mihanda yose itageza nibura ku modoka 200 ku munsi, aha uba ushobora gushyiramo ya kaburimbo yoroheje ikaba ishobora kumara imyaka hagati y’umunani na 10.”

Iyo kaburimbo yoroheje ngo nta bwo ari ibintu bidasanzwe kuko nkuko abishimangira ngo hariho za kaburimbo nyinshi zoroheje zitandukanye zanarambye.

Atanga urugero rw’umuhanda Kayonza-Rusumo wamaze imyaka hafi 30 kandi wacagaho amakamyo, Kayonza-Kagitumba na wo ni uko, Musanze-Cyanika, imihanda yo mu Mujyi wa Kigali mu Kiyovu, umuhanda ujya ku Kabeza, imihanda yo mu mujyi wa Butare, umuhanda ujya i Tumba, umuhanda ujya i Ngoma imaze imyaka 10 cyangwa 15.

Ati: “Twifuza gushyira kaburimbo mu mihanda y’icyaro, tugatangirira kuri kirometero 500 za ‘feed road’(imihanda ifasha abaturage kugera kugeza umusaruro ku isoko) mu turere 6 ari two Nyagatare, Gatsibo, Gakenke, Nyabihu, Rutsiro na Nyaruguru”.

Umushinga wa ‘Feeder road’ uzatangirana na Kamena

Ni umushinga Leta ifatanyamo na Banki y’Isi ariko nk’uko Eng. Uwihanganye abisobanura hakaba n’ibindi Leta ishaka gutangira buhoro buhoro kuko ngo bitakorerwa icyarimwe ngo ubushobozi buhite buboneka, ariko ngo bafite ikizere ko mu myaka ine, itanu iri imbere bazaba batakemera nka Leta y’u Rwanda gushyira amafaranga mu mihanda y’ibitaka mu gihe bazi neza ko idashobora kuramba.

Abaturage batandukanye barimo Habimana Emmanuel utuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bavuga ko banejejwe n’uko ngo nta mihanda y’ibitaka izongera kubakwa kuko isaza vuba kandi abayikoresha ntibayikoreshe uko bikwiye.

Imihanda y’ibitaka iri hirya no hino mu Gihugu izagenda isimbuzwa kaburimbo yoroheje

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

One Comment on “Leta iri hafi guhagarika kubaka imihanda y’igitaka, iyubatswe izasimbuzwa kaburimbo”

  1. Nibyiza Cyane Natwe Nku Umuhanda Kinigi- Kabuhanga Uri Musanze Nyabihu Rubavu Twizere Ko Uzajyamo Kaburimbo.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.