Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Leta iravugutira umuti imyuzure ya Nyabugogo

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 05-03-2019 saa 18:18:15
Hafashwe ingamba zikomeye mu guca imyuzure Nyabugogo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imiturire (RHA), Eric Serubibi, avuga ko Leta y’u Rwanda yafashe iya mbere mu gukora ibishoboka byose byatuma imyuzure ikunda kwibasira agace k’ubucuruzi ka Nyabugogo mu gihe k’imvura itazongera.

Serubibi avuga ko amazi ateza umwuzure i Nyabugogo aturuka mu misozi ya Rebero, Mont Kigali na Mont Jari, Gatsata, mu misozi ya Nyakabanda na Kimisagara ndetse no muri ruhurura ya Mpazi.

Yagize ati “Hagiye kubakwa ikizenga ruguru kuri Mpazi kizajya cyakira amazi aturuka mu misozi, abanze atuze noneho akomeze agana Nyabugogo agenda gahoro.”

Hari n’ibindi Leta y’u Rwanda iteganyiriza Nyabugogo hakunze kwibasirwa n’imyuzure kandi hakunze gukorerwa ibintu bijyanye na bizinesi.

Serubibi yakomeje agira ati “Imyuzure tujya tubona muri Nyabugogo, mu by’ukuri ariya amazi agera muri Nyabugogo, nta bwo aturuka muri Nyabugogo gusa. Ni amazi aba yavuye mu nkengero za Nyabugogo, Kimisagara, Rebero n’ahandi. Ni ikibazo cyakomeje kwigwaho n’impuguke. Hari izagiye zitanga igisubizo cyo gukora ku buryo bongera n’imiyoboro ijyana ayo mazi ariko ni ikibazo gifite igisubizo cyane cyane mu nkengero n’ubundi za kiriya kibaya cya Nyabugogo.”

Avuga ko hariho ibisubizo byagiye bitangwa ariko kuri ubu ngo harimo gushakwa igisubizo kinoze kugira ngo iki kibazo kibe cyarangira kivuwe imuzi.

Minisitiri Ushinzwe Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi Eng. Kamayirese Germaine, na we asanga imyuzure ya Nyabugogo idakomoka gusa kuri Nyabugogo, ikomoka Nyamirambo hejuru, amazi ava hejuru za Nyakabanda na Kimisagara, n’andi mazi aturuka ku i Rebero, ni yo atemba akagera Nyabugogo yuzuye kuriya.

Avuga ko hari ibikorwa byinshi byatangiye gukorwa mu gice cyakoreragamo inganda i Gikondo hatangiye gusenywa amazu, inganda zirimurwa kugira ngo hongerwe ibishanga bibasha kubika amazi kugira ngo amazi yose ye kujya yirunda Nyabugogo, ahubwo agende asigara muri biriya bishanga.

Akangurira Abanyarwanda batuye mu bishanga cyangwa abafite ibikorwa mu bishanga kubyimura kuko ibyo bikorwa ari byo ahanini biteza imyuzure, akanasaba abandi bashya kutagira ibyo bubakamo.

Mu bindi, Eng. Kamayirese avuga ko hakorwa byinshi mu gukemura iki kibazo. Yagize ati “Ibyo byose bizagabanya ikibazo k’imyuzure Nyabugogo. Hari n’ukuntu twazamuye urutindo, ikiraro cya Nyabugogo nabyo bizatuma amazi abasha gukomeza kugenda atambuka.”

Ibyo byose n’izindi ngamba ni ho ahera akangurira abantu kwimuka mu bishanga kuko ari byo bizatuma amazi agenda abangamira Nyabugogo agabanuka.

Mu bindi akangurira Abanyarwanda mu myubakire yabo gukora ku buryo amazi aba agomba kujya mu butaka kuko ngo iyo atabonye uko yinjira mu butaka ashoka.

Hafashwe ingamba zikomeye mu guca imyuzure Nyabugogo

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.