Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Leta igiye gushora miriyari 60 muri Nyamagabe mu bikorwa remezo

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 08-05-2019 saa 18:02:09
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Eng Uwihanganye Jean de Dieu

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yagaragarije abikorera bo mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’abahakomoka ko mu gihe cy’amezi 6 gusa Leta yiyemeje kuhashora miriyari zigeze kuri 60 hagamijwe kuzamura iterambere ry’aka Karere.

Aya mafaranga azashorwamo mu bikorwa remezo birimo imihanda ndetse n’amashanyarazi n’indi mishinga abaturage bakwiye gushingiraho biteze imbere banateza imbere aka karere muri rusange ari yo mpamvu abikorera by’umwihariko basabwe kubibyaza umusaruro.

Eng. Uwihanganye yagize ati: ‟Umuntu kugira ngo ashore imari hari ibikorwa remezo bigomba kuba bihari, ndagira ngo mbahe urugero rw’ibikorwa remezo Guverinoma yemereye akarere mu gihe cy’amezi 6 gusa, mu myaka 2 gusa ibyo bikorwa remezo byose bizaba bihari ahubwo noneho mwibaze ngo tuzabibyaza umusaruro dute? Nyuma y’imyaka 2 tuzaba tumeze dute?”

Mu bikorwa remezo Leta igiye kuhashyira harimo imihanda, ndetse imwe n’imwe ikaba yaratangiye kubakwa. Kuva Kitabi ukagera Nkomane hari umuhanda wakozwe umaze kurangira, hari umuhanda wa Rambya- Kizimyamuriro ugaruka ugahura n’uwo wa Kitabi ugeze kuri 50%.

Ati: “Umuhanda Rambya-Kizimyamuriro kandi abantu barawishimiye cyane kuko hari n’abambwiye ko bari batarabona imodoka, hari Mushubi-Kaduha ibirometero 30% nawusuye waratangiye ugeze ku 10%, hari Kaduha-Kirengere ugeze kuri 90% narawusuye kandi twemeye ko nyuma y’imyaka 2 tuzawushyiramo kaburimbo”.

Eng. Uwihanganye avuga ko hari undi muhanda uzava mu mugi ukanyura Murambi ndetse ukagera Kaduha kandi nawo uzajyamo Kaburimbo urenda gutangira. Hari umuhanda unyura Gasaka ukagera muri Nyanza wo waruzuye umeze neza wuzuye vuba ariko hari na Gasarenda-Gisovu uzagera Gishyita na Karongi ugere Musebeya na Nkomane, umuhanda avuga ko biteganywa ko uzashyirwamo Kaburimbo nubwo ngo atari vuba.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Eng. Uwihanganye, avuga ko ibyo byose byemejwe mu gihe gito hagamijwe gufasha abaturage bavugaga ko Nyamagabe ari akarere katari nyabagendwa.

Yagize ati: ‟Umukuru w’Igihugu igihe yasuraga aka karere, yadusabye ko tugira vuba tukubaka imihanda hano mu mujyi wa Nyamagabe, twamaze kwemeza ko tuzubaka kirometero 10 mu mujyi wa Nyamagabe na zo ziratangira kubakwa vuba kandi zizaba ziriho n’amashanyarazi”.

Muri rusange, Eng. Uwihanganye avuga ko umuhanda wose Huye-Kitabi uzashyirwaho amatara yo ku muhanda azajya aboneshereza abawunyuramo.

Yagize ati: ‟Mu mashanyarazi Meya yavuze ko abageze kuri 20 ari bo bafite amashanyarazi agaragaza ko abageze kuri 80% ntayo bafite ariko niba mukurikira amakuru, nyuma yo kuva hano minisiteri y’imari n’igenamigambi yasabwe gushaka amafaranga yo kuzana amashanyarazi mu Karere ka Nyamagabe by’umwihariko”.

Avuga ko ayo mafaranga yemejwe n’inteko akaba azaba ari miriyoni zigeze kuri makumyabiri z’amadorari, ati: ‟Mubikurikire n’umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe igenamigambi yari mu nteko twari turi kumwe hashize iminsi mike cyane.

Iryo shoramari ryose ni miriyari 60 Guverinoma yemeye gushyira muri Nyamagabe mu gihe kitarenze amezi atandatu, kuva nabaho mu gihe maze muri Guverinoma sindabona aho Guverinoma ikora ishoraramari ringana gutyo mu Karere mu gihe gito nk’icyo.”

Bivuze ko mu myaka 2 gusa iyo mihanda izaba yuzuye amatara ahari, akaba yibajije icyo iryo shoramari rizahasanga? Ati: “Aho twashyize ibirometero 5 hagaragaye impinduka ariko mwebwe kirometero 10 za kaburimbo zizahasanga iyihe nzu? Mwebwe muri hano muvuka Nyamagabe mwikorera ibyo bintu bigiye kuza muzabibyaza umusaruro mute?”

Eng. Uwihanganye yasabye abashoramari kwiyemeza kugira icyo bakora mu rwego rwo kubyaza umusaruro iri shoramari, akarere kakagira amahoteri mazima, inzu zimeze neza. Avuga ko umuhanda atari ahantu ho kugendesha imodoka, ko umuhanda ari ikintu cyo gufasha kuzamura ubukungu bw’abaturage niba umuntu yahingaga inanasi abone imodoka zo kuyitwara aho gukoresha igare, ibyo bikazana impinduka mu mibereho y’abaturage.

Bamwe mu bikorera mu Karere ka Nyamagabe bashimiye cyane ishoramari Leta yiyemeje gukora muri aka Karere ndetse biyemeza ko bazakomeza gushyira hamwe bagakora ibikorwa bizazana iterambere mu baturage no mu Karere muri rusange.

Uwitije Bernard uhagarariye urugaga rw’abikorere mu Karere ka Nyamagabe, yagize ati ‟Icya mbere ni ugushimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wadusuye akanatugira inama ariko ngashimira na Guverinoma ku bw’ibikorwa mwatweretse bigiye gukorwa.”

Yunzemo ati ‟Mwabajije ngo ayo mafaranga naza arahasanga iki? Turabibyaza umusaruro gute? Ndibutsa wenda abataba hano ko hano Nyamagabe dukora kandi tukunguka, ndabizeza ko amahirwe twabonye tuza kwegerana tugakora imishinga n’abandi bafatanyabikorwa hano mu Karere ka Nyamagabe.”

Muri rusange kandi hemejwe ko hazanakorwa inama ngishwanama ku iterambere ry’akarere ka Nyamagabe ikazaba irimo impuguke mu by’ubukungu n’ishoramari.

Akarere ka Nyamagabe mu gihe cya Repubulika ya kabiri, ku butegetsi bwa Habyarimana, kari karahejwe mu iterambere, abaturage babaho mu bukene cyane ko n’ubutaka bwabo bwaruraga, ariko ibyo byose ubu byahindutse amateka.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Eng Uwihanganye Jean de Dieu mu bihe byashize

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.