Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Leta ifite ingamba zigamije korohereza abaturage gucana kuri gazi badahenzwe-Biruta

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 07-02-2018 saa 07:19:23
Minisitiri w'Ibidukikije Dr Biruta Vincent (Foto Sezibera A)

Minisitiri w’ibidukikije Dr Vincent Biruta aratangaza ko Leta yafashe ingamba zinyuranye zigamije korohereza abaturage gucana bakoresheje gazi kandi mu buryo butuma badahendwa cyane, bikazegerwaho hatangizwa imishinga.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Biruta Vincent (Foto Sezibera A)

Dr Biruta avuga ko ibiciro bya gazi, ibya peteroli, iby’inkwi, amakara, byose bihinduka kenshi kandi nta cyo Leta yabikoraho, asobanura ko icyo ishobora gukora ari ikerekeranye n’imisoro kuri gazi harebwa uburyo amacupa n’amashyiga byayo byakoroshywa mu biciro ku buryo umuturage abasha gukoresha gazi bitamuhenze cyane.

Nk’uko akomeza abivuga, Leta ishyize imbere mu gushyigikira umuturage wifuza kuva mu gucana amakara yerekeza kuri gazi bitamuremereye cyane agashyigikirwa, binyuze mu mushinga mushya ugamije guteza imbere amashyamba, kuyavugurura, kongera ubuziranenge bw’imbuto z’amashyamba, guteza imbere imikoreshereze myiza y’ibicanwa bituruka ku biti, ndetse no gukwirakwiza uburyo bushya bwo gutanga ingufu zifashishwa mu nganda z’icyayi no mu ngo.

Dr. Biruta agira ati: Niba umuturage asabwa kugura icupa akagura na gazi bishobora kumuhenda cyane ariko hari uburyo butandukanye bushobora gukoreshwa ku buryo byamworohera kabone nubwo yagenda yishyura buhoro buhoro ariko bigashoboka. Gusa abagiye bahindura bazi neza ko ibiciro bya gazi bihendutse ugereranyije n’iby’amakara, kuko nayo ibiciro byayo bigenda bihinduka kandi bigaragara ko mu gihe kizaza azagenda ahenda”.

Dr Biruta abisobanura avuga ko uko umubare w’abantu wiyongera ari nako bifuza gucana amakara n’inkwi, bitandukanye n’uko ubuso buterwaho amashyamba bwo bwiyongera, akaba ari yo mpamvu abantu bakwiye kumva ko gazi ari yo ihendutse gusumbya amakara.

Akomeza abumvisha ko gucana hakoreshejwe amakara cyangwa inkwi binagira ingaruka ku buzima kubera imyotsi ibiturukaho.

Avuga ko Leta yiteguye gukora uko ishoboye mu gufasha abaturage kwitabira gazi kugira ngo bigirire akamaro igihugu bidasize n’umuturage ubwe.

Umuyobozi mukuru w’ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Eng. Coletha Ruhamya, atangaza ko umushinga mushya uje wunganira uwari usanzwe wa LEFREC uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga k’Ibidukikije (GEF) ndetse n’Ikigega gitera inkunga ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (LDCF) binyuze muri Banki y’isi hagamijwe gusubiranya Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura mu gihe k’imyaka 5.

Avuga ko Leta ifite imishinga igamije gushakisha ibindi byasimbura amakara n’inkwi kuko biri muri gahunda yayo binyuze muri REMA n’ibigo biyishamikiyeho kandi hakarushwaho kurebwa uburyo umutungo wakoreshwa neza.

Agira ati: “Hari ubwo ugira abaturage bake umutungo ugakoreshwa nabi ntugire icyo wunguka, kimwe nk’uko hari ubwo umubare w’abaturage wiyongera umutungo ugakoreshwa neza kandi bigatanga inyungu, ibyo ni byo bizibandwaho mu mishinga mishya igenda ivuka”.

Kugeza ubu nta mibare igaragazwa y’uburyo abantu bitabiriye gucana kuri gazi bava ku makara, gusa izo nzego zombi zihuriza hamwe ko abaturage bagicana ku makara n’inkwi ari bo benshi.

 

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.