Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Lesotho yishimiye uburyo ubutabera mu Rwanda bwubatse

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 7, 2018

Itsinda riturutse muri Minisiteri y’Ubutabera, mu Bwami bwa Lesotho buherereye mu karere k’Afurika y’Amagepfo, ryashimye uko urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwubatswe, bavuga ko bagiye kugira byinshi bashingiraho muri gahunda bagiye gutangira yo kuvugurura urwego rw’ubutabera muri icyo gihugu.

Moahloli Mphaka, uyoboye iryo tsinda riturutse mu Bwami bwa Lesotho, asobanurira abanyamakuru ibyo bamaze iminsi basobanurirwa birimo n’urwego rw’ubutabera mu Rwanda (Foto Samuel M)

Byashimangiwe n’abagize iryo tsinda uko ari 14, ejo hashize tariki ya 6 Kamena 2018 ubwo bahuraga na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Busingye Johnston, abasobanurira uko urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwubatse.

Minisitiri Busingye yabasobanuriye amateka y’u Rwanda kuva mu 1961 hashyirwaho Itegeko Nshinga rya mbere, amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko igihugu kiyubatse nyuma ya Jenoside n’uko Abanyarwanda ubwabo batangiye gushyiraho Itegeko Nshinga rimaze kuvugururwa gatanu kugeza ubu; abereka uburyo Abanyarwanda bagiye bishakamo ibisubizo nko gushyiraho Inkiko Gacaca, zo guca imanza zari kuzafata imyaka ibihumbi hategerejwe ubutabera.

Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe muri Lesotho, akaba n’uwari uyoboye iryo tsinda ryaturutseyo, Moahloli Mphaka, yavuze ko kuva ku wa Mbere bageze mu Rwanda ibintu byiza byose babonye bizababera byiza ku gihugu cyabo nibabibabwira.

Ati “Hari inzego zirimo n’ubutabera igihugu cyacu gishaka gushingiraho. Nk’igihugu, turashaka kubaka Lesotho uko tuyishaka; kandi kugira ngo tubigereho hari ibyo tugomba gushingiraho, u Rwanda ni kimwe muri ibyo bintu”.

Yakomeje avuga ko bajyanye impamba y’amakuru yose bashaka kubakiraho mu kubaka igihugu cyane mu rwego rw’ubutabera, igihugu kibaka kimwe umuturage azaba yishimiye kubamo.

Ati “Niba Abanyarwanda bavuga ngo dufite uburyo umuntu aba arangirijwe urubanza bitarenze mu mezi runaka, icyo gihe nitutabikora Inteko Ishinga amategeko izanatwirukana kuko ntacyo twaba dukora. Mu gihugu cyacu, bishobora no gufata imyaka 10 kugira ngo urubanza ruri mu nkiko rurangire. Dufite aho umucamanza akuramo imyenda y’umwuga we kuko yananiwe guca urubanza ngo rurangire.

Ubu mwe muravuga ngo mufite Abunzi barenga ibihumbi 17, ibyo nta byo dufite; kandi imanza nyinshi zararangiye binyuze muri abo bunzi, ibyo ni byo twakwigiraho”.

Yasobanuye ko zimwe mu mpamvu zituma kugeza ubu imanza muri Lesotho zimara imyaka n’imyaka zitararangira birimo kuba bafite urukiko rukuru rumwe mu gihugu, urukiko rw’ubujirire rumwe gusa, n’abacamanza 10 gusa rukiko rukuru, ibyo bigatuma na ruswa ishinga imizi.

Ati “Ruswa irahari cyane, mu mirimo ya Leta, aho ari ho hose uhasanga ruswa. Ubu turi kumva ko u Rwanda uko ruri rurenda kugera ku 100% mu kurwanya ruswa. Turavuga ngo reka twige ibyahinduka mu gihugu hose”.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yabwiye itangazamakuru ko abakora amavugurura nk’ayo igihe cyose hari ibyo bakwiye kwitegura bahura na byo kuko bagomba kugira ibivaho, ibihindurwa n’ibindi ushyiraho cyangwa ukanoza kuko impinduka zose zishingira ku bushake bwa politike.