Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Lancet yapimye Diyabete abasaga 100 muri RRA

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Mar 10, 2018

“Lancet Laboratories Rwanda”, ari yo Laboratwari mpuzamahanga isanzwe ikorera mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu  mugabane w’Afurika, ku bufatanye n’umuryango  “Africa health care network” bateguye igikorwa cyo gupima abakozi ba Leta bose mu Rwanda  indwara zitandura.

Bamwe mu bakozi ba RRA bapimwa indwara zitandura (Foto Twagira W)

Ku ikubitiro hakaba harapimwe abakozi b’Ikigo k’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro basaga 100, aho basanze abagera ku 10 bakeneye gukurikiranwa na muganga.

Izo ndwara zitandura abo bakozi bapimwe zirimo diyabete, umuvuduko w’Amaraso, n’izindi zishobora kuba inkomoko y’ibibazo by’impyiko.

Umuyobozi mukuru wa “Lancet Laboratories” mu Rwanda Ntezimana Protais yabwiye itangazamakuru ko zimwe mu mpamvu batekereje gutangira gupima abakozi ba Leta indwara zitandura mu gihugu kandi ku buntu, ari uko ari bo bamara umwanya munini bicaye mu biro bakagira umwanya muto wo gukora imyitozo ngororamubiri ishobora kubafasha kwirinda zimwe muri zo ndwara zitandura.

Akomeza agira ati: “Ni igikorwa ngaruka mwaka twakoze ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’impyiko,  turafatanya n’umuryango  Africa health care network mu gikorwa cyo gusuzuma ku buntu  no kugira inama abashobora kuba bafite ibibazo by’indwara zitandura uburyo bitwara, no guhindura imibereho kugira ngo umukozi wa leta abashe gukumira hakiri kare atarandura zimwe muri ziriya ndwara zitandura nk’impyiko, cyane ko iyo bigeze ku gukenera imashini iyungurura amaraso biba bihenze cyane.”

Dr Ntarindwa Joseph ukorera Umuryango ‘Africa health Network’ avuga ko indwara zitandura zikomeje kuba ikibazo by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Avuga ko mu rwego mpuzamahanga umuntu umwe mu bantu 20 aba afite ikibazo cya Diyabete.

Ati: “Ni ikibazo gihari gisaba ingamba za buri wese, nko mu bihe by’ubu aho abantu baretse indyo gakondo, gufata imbuto n’izindi, ahubwo bagatangira gukoresha indyo zirebana n’iterambere nk’inyama nyinshi, amavuta,  bimwe muri byo bizana umubyibuho ukabije, amaherezo bigatera ibibazo by’impyiko kandi kuvura impyiko ari igikorwa gihenze cyane.

Igikorwa cyo gupima no gusuzuma abaturage basanzwe,   Lancet izagikomereza mu karere ka Rubavu ku itariki ya 17 Werurwe 2018 n’ahandi, cyashowemo miliyoni zisaga  3 z’amafaranga y’u Rwanda.