Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Kwizera afite intego yo gufasha Bugesera gutwara ibikombe by’uyu mwaka

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 21-02-2019 saa 09:02:21
Kwizera Carine usanzwe ukinira ikipe y'igihugu ya Sitting Volleyball, afite intego zo guhesha Bugesera ibikombe bazahatanira mu 2019

Kwizera Carine, ni umukinnyi mushya w’ikipe y’Akarere ka Bugesera ya Volleyball y’abafite ubumuga ya Sitting Volleyball na Sitball, akaba yarayigezemo mu 2019, avuye mu ikipe y’Akarere ka Gasabo.

Uyu mukinnyi, aherutse guhesha iyi kipe ya Bugesera, igikombe k’irushanwa ry’Intwari muri Volleyball y’abafite ubumuga “Sitting Volleyball Heroes Tournament”, ry’uyu mwaka wa 2019, itsinze Gicumbi ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 1.

Aganira n’Imvaho Nshya, Kwizera Carine usanzwe ukinira n’ikipe y’igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball, yavuze ko nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Bugesera, yiteguye gukora ibishoboka akayihesha ibikombe bazahatanira muri uyu mwaka wa 2019.

Ati “Ubu ngubu ni nkaho shampiyona zigitangira uretse iki gikombe k’Intwari, twabashije kwegukana, hari ibikombe biri imbere dukeneye kwegukana, nta bwo tugomba kwirara, tugomba gushyiramo imbaraga tugakora imyitozo ntidusubire inyuma.”

Kwizera Carine usanzwe ukinira ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball, afite intego zo guhesha Bugesera ibikombe bazahatanira mu 2019

Kwizera avuga ko yasinye umwaka umwe muri Bugesera ushobora kongerwa. Ati “Amasezerano mfite muri Bugesera, nabasinyiye umwaka umwe, ni ukuvuga ngo aya masezerano yange narangira bakimfitiye ikizere nshobora kuzongera kubasinyira andi.”

Kwizera Carine yatangiye gukina umukino Sitting Volleyball mu 2010, yakiniye ikipe ya Gasabo mu 2017 nyuma y’uko arangije kwiga. Mu myaka ibiri yahabaye (2017-2018), yatwaranye nayo ibikombe bitari bike.

Iyi kipe ya Bugesera akinira, yitwaye neza mu mwaka ushize wa 2018, aho yabashije kwegukana igikombe cya shampiyona ya Sitting Volleyball ndetse na Sitball.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.