Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Kwiyumvamo ubunyafurika byatuma umuco w’ Afurika utera imbere- Dr.Nzabonimpa

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya Jun 11, 2018

Dr. Jacques Nzabonimpa ushinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco avuga ko kuba Abanyafurika bakwiyumvamo ubunyafurika byatuma umuco w’Afurika utera imbere.

Dr Jacques Nzabonimpa ushinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco

Aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko  n’ubwo buri gihugu cy’Afurika gifite umuco wacyo ariko  ubumwe bw’Abanyafurika ari bwo bwaherwaho noneho hakarebwa ibyo Abanyafurika bahuriyeho bigashyirwa imbere.

Yagize ati Kugira ngo umuco w’Afurika utere imbere, icya mbere cyakorwa ni uko Abanyafurika ubwacu twagombye kumva y’uko turi Abanyafurika  dufite aho duhuriye”.

Aha yatanze urugero ku bihugu bya Scandinavia (Danmark, Suède na Norvegè ) by’i Burayi  byishyize hamwe nyuma y’uko barebye umuco w’ibyo bihugu   utanga umwimerere ubafasha mu bucuruzi ku rwego mpuzamahanga.

Kuri iyi ngingo, umwimerere n’ubudasa biboneka muri Afurika ahamya ko byafasha mu guteza imbere ibihugu by’Afurika, bigira uruhare  mu bucuruzi bugera ku yindi migabane.

Kuba muri Afurika harabaye ubukoloni kandi ngo byatumye hariho Abanyafurika bacyumva ko ibyiza bituruka hanze y’Afurika ntibakunde ibikorerwa iwabo kandi bitari bikwiye. Uyu muco avuga ko hari ibihugu by’Afurika urimo aho n’ibyo kurya bagomba kubigura i Burayi.

Yongeraho ko ibi biterwa n’abakoloni babumvishije ko iby’i Burayi ari byo byiza ibikorerwa muri Afurika nta gaciro bifite.

Kuba kandi Abanyafurika hari ibyo bagishaka kurebera ku bihugu bumva ko byakataje mu iterambere avuga ko  na byo  ari imbogamizi ku bihugu by’Afurika.

Ikoranabuhanga n’iterambere na byo byaje, yavuze ko byatumye habaho ivangamuco mu buryo bworoshye aho nk’abana babona ku mateleviziyo ibibera muri Amerika bagashaka kubyigana bibeshya ko ari iterambere.

Avuga kandi ko hari n’abadashaka ko ibihugu by’Afurika byatera imbere bagenda bashaka kwinjiza imico mibi muri Afurika.

Umushakashatsi mu bijyanye n’amateka n’itangazamakuru Dr. Nkaka Raphael we avuga ko umuco wo gufatanya hagati w’ibihugu by’Afurika warushaho gukomeza guteza imbere Afurika muri rusange.

Avuga kandi ko hagati yabyo ubwabyo bigomba gukorana ishoramari hadategerejwe ko hazaza ibindi bihugu byo ku yindi migabane kuza gukora ishoramari muri Afurika.

Kugira ngo imico yo hanze ikumirwe, Dr. Nkaka avuga ko itangazamakuru muri Afurika rikwiye gushyirwamo ingufu kugira ngo umuco w’Afurika urusheho kumenyekana aho kugira ngo Abanyafurika baganzwe no guhora bahabwa n’ibitangazamakuru bikomeye byo ku yindi migabane imico yo mu bindi bihugu.