Kwiyandukuzaho simukadi: Nutihitiramo izo ukeneye uzahitirwamo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 18-01-2019 saa 17:42:55

Niba ufite nimero za telefoni zirenze eshatu za sosiyete y’itumanaho runaka, urasabwa guhitamo izo ukeneye kuko nibirenga tariki 31 Mutarama 2019 ushobora kubura intama n’ibyuma.

Nyuma y’iyo tariki, sosiyete y’itumanaho ishobora gukura ku murongo izo wakifuje kugumana, nk’uko Ikigo Ngenzuramikorere y’Imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kibisobanura.

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga nimero za simukadi n’imirongo y’itumanaho muri RURA, Kwizera George, yatangarije Imvaho Nshya ko umuntu wese yemerewe gutunga nimero zitarenze 3 kuri buri kigo k’itumanaho.

Yagize ati “Itariki ntarengwa ni 31 Mutarama 2019, nyuma yaho bizaba ngombwa ko ibigo by’itumanaho bihagarika za simukadi zirengaho.”

Kuri ubu abantu bafite bafite amahirwe yo kubyikorera bo ubwabo, ariko nyuma y’itariki ntarengwa ibigo by’itumanaho bizahagarika nimero zirengaho nubwo bizareba izo bigaragara ko zidakenewe.

Kwizera ati, “Hari ibintu bigomba kugenderwaho kugira ngo bakureho nimero y’umufatabuguzi; hari nko kuzareba ese ya simukadi iheruka gukoreshwa vuba? Niba iheruka gukoreshwa vuba bivuze ko uwo muntu mu by’ukuri ayikeneye anayikoresha, ikindi ese ya simukadi yaba ifiteho amafaranga kuri Mobile Money?”

Mu bindi ibigo by’itumanaho bizakurikiza mu gukura ku murongo simukadi ba nyirazo bazaba bakererewe kuzikuraho zirenze iya gatatu kuri buri kigo k’itumanaho, ni ukureba simukadi zifiteho amafaranga yo guhamagara zigahabwa amahirwe yo kuguma ku murongo kimwe n’izifite umwenda w’amafaranga umuntu yagujije ku mabanki akoresheje terefone nk’uko bikorwa.

Ku bigo by’ubucuruzi nka za banki zifite imashini nyinshi mu gihugu zitanga amafaranga (ATM) zikoresha simukadi, RURA yavuze ko ibyo bigo bizasabwa gutanga urutonde rw’izo simukadi bikoresha kugeza ubu, na RURA igahabwa kopi kugira ngo ibe izi izo simukadi batunze.

Kwizera yakomeje agira ati “Hari nk’igihe ibigo bijya bikoresha ubundi buryo bwo kwandikisha simukadi ku bakozi babyo kandi zibaruye kuri ba bakozi; icyo gihe uwo mukozi najya kwandikisha simukadi zimubaruyeho agomba gukurikiza na we wa mubare ntarengwa wa simukadi eshatu ugenwa.”

Ku babyeyi bafite abana batunze terefoni kandi zanditse kuri abo babyeyi kuko abana bataragira indangamuntu zabo, aya mabwiriza ya RURA ateganya ko hari uburyo bazajya bafashwa n’ibigo by’itumanaho ariko babifashijwemo na RURA izajya itanga ubwo burenganzira.

Ku bandi batunze ibikoresho by’ikoranabuhanga bikenera simukadi ku mpamvu zitandukanye nka I Pad, Modemu n’ibindi, na bo hari uburyo bazajya bafashwa gutunga simukadi zirenze izo umuntu yemerewe.

Hari kandi n’abafite simukadi zibabaruyeho zikoreshwa mu buryo bw’ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga bizwi nka “Mobile Money”, abo na bo RURA yavuze ko bazajya bahabwa uburenganzira bamaze kubisaba binyuze mu bigo by’itumanaho bazifitemo.

Ku bahura n’ikibazo cyo kwiyandukuzaho nimero zirenga izo bemerewe, RURA yavuze ko bari kuvugana n’ibigo by’itumanaho bakongera ubushobozi bw’ikoranabuhanga bikorohera abantu kwiyandukuzaho nimero zirenze izo bemerewe.

RURA yasobanuye kandi ko gufata icyo kemezo bigamije mbere na mbere gukumira ibyaha bikoreshwa za simukadi, aho usanga hari abatekamutwe baka amafaranga abantu abandi bagakora ibyaha bakoresheje simukadi abo zibaruyeho ntaho bahuriye nabyo.

RURA yashimangiye ko nta kigo gitanga simukadi gifite imbogamizi kuri iyo myanzuro kuko mbere y’uko ifatwa babanjwe kugishwa inama hemezwa umubare ntarengwa wa simukadi buri muntu atarenza, kereste abafite umwihariko na bo bakabihererwa uburenganzira impande zombi zibizi.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.