Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kwiyandikisha mu bizamini bya Leta bizakorwa  hifashishijwe Irembo

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 18, 2018

Guhera muri uyu mwaka w’amashuri wa 2018, abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta baziyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga bifashishije serivisi z’Irembo.

Abazakora ibizamini bya Leta baziyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga

Nk’uko bitangazwa na Dr Tumusiime Michael, Umuyobozi wungirijew’Ikigo k’igihugu cy’uburezi (REB) ushinzwe ibizamini bya Leta, avuga ko kugira ngo iyi gahunda igerweho, hatangijwe amahugurwa y’abantu babiri kuri buri kigo k’ishuri ku bufatanye bwa  REB n’abakozi b’Irembo mu rwego rwo kwereka abo barezi uko bazajya babigenza mu kwandika abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Kugira ngo ibyo bizashoboke, muri iki cyumweru dusoje kuva ku italiki ya 12 Werurwe 2018 kugeza ku wa gatanu taliki ya 16 werurwe 2018 hari hatanzwe amahugurwa mu gihugu hose y’abantu babiri kuri buri kigo k’ishuri, umuyobozi w’ishuri n’umwarimu wigisha ikoranabuhanga mu rwego rwo kubaha ubumenyi bujyanye n’uburyo bazakoresha mu kwandika abana bazakora ibizamini kuri buri shuri.”

Dr. Tumusiime avuga kandi ko iyi gahunda yo kwandika abazakora ibizamini bya Leta mu buryo bw’ikoranabuhanga izakemura bimwe mu bibazo byajyaga bigaragara mu gihe cyo kwandika abanyeshuri.

Ati: “Icyo iyi porogaramu icyo ije gukemura ni umwanya wakoreshwaga mu kwandika abanyeshuri, amakosa yagaragaraga mu mazina y’abanyeshuri, ikiguzi byasabaga kuko abakozi b’Ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi, REB, wasangaga bagiye mu gihugu hose gukurikirana iki gikorwa, umubare w’abiyandikishije wabaga udahuye n’uw’ababonetse gukora ibizamini, ingaruka z’ingendo z’akazi ku bakozi n’umurimo wakorwaga n’abakozi benshi, n’ibindi.”

Umuyobozi ushinzwe ibizamini bya Leta muri REB kandi avuga ko ikiguzi uyu murimo wafataga kizagabanuka, bityo Leta ikunguka amafaranga yakoreshaga mu ngendo z’akazi z’abakozi ba REB bajyaga gukurikirana igikorwa cyo kwandika abanyeshuri.

Avuga kandi ko hari ubwo byazagamo amakosa bikaba ngombwa ko batumiza abayobozi b’ibigo by’amashuri kujya muri REB gukosora, nabyo bikaba byarafataga  umwanya n’ikiguzi k’ingendo ku bayobozi.

Dr Tumusiime yagarutse ku bizaba bikubiye ku ifishi y’uwiyandikisha ko ari ibisanzwe, bigizwe n’amazina y’umwana, ay’ababyeyi, igihe yavukiye n’aho yavukiye, umwaka yigamo, aho akomoka (Umudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere, Intara n’Umujyi wa Kigali), n’ifoto y’amabara ijya ku ifishi.

Uyu uyobozi avuga ko nyuma yo kwandika umwana, buri muyobozi azajya ashyira umukono kuri iyi fishi ugaragaza ko ibyo yanditse ari ukuri.

Ku bijyanye n’abana bahinduye amazina bakiyita andi cyangwa bakayahindura mu cyongereza yari mu gifaransa cyangwa bakayahina, uyu muyobozi yavuze ko mu gihe cyo kwiyandikisha ku bazakora ibizamini  bya Leta, hazifashishwa amakarita ndangamuntu ku banyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye n’ikemezo cy’amavuko ku banyeshuri biga mu mwaka wa 3 w’ikiciro rusange n’uwa gatandatu w’amashuri abanza.

Ati: “Niba umwana yariswe amazina 4 n’ababyeyi be akaba ari nayo ari ku ndangamuntu cyangwa ku kemezo cy’amavuko ni yo azandikwa kuko ari yo ari mu byangombwa by’umwana cyangwa iby’ababyeyi be.”

Ibi ngo ni ukugira ngo umwirondoro w’umwana ku ifishi y’ibizamini bya Leta uzabe uhuye neza n’umwirondoro we mu byangombwa bye cyangwa by’ababyeyi be, ngo kuko hari ubwo umwana atangira ishuri yandikishijwe amazina 4, abarezi bakagenda bayagabanya, bakandika abiri cyangwa atatu, kandi umwirondoro w’umwana ku kemezo cy’amavuko ke handitse amazina  4 umubyeyi yandikishije ajya kumutangiza ishuri.

Kwiyandikisha ku bazakora ibizamini bya Leta bizafata ukwezi kose, bikazatangirana n’igihembwe cya kabiri cy’amashuri.

Uyu muyobozi avuga ko bahawe igihe gihagije cy’ukwezi kugira ngo abayobozi bazabashe kugenzura neza icyo gikorwa, bityo batange imyirondoro yuzuye.

Ati: “Hari Kode tuzaha abayobozi ku buryo uko banditse umunyeshuri bazajya  bahita bohereza bigahita bigaragara muri ‘system’ za REB.”

Ku bijyanye n’ikibazo k’ibigo bimwe na bimwe bishobora kuba bidafite murandasi izajya ifasha kohereza abamaze kwandikwa, Dr Tumusiime avuga ko abashinzwe uburezi mu mirenge (SEO) bahari kugira ngo babafashe gukemura icyo kibazo, dore ko bafite  mudasobwa bahawe na REB bakoresha imirimo yabo umunsi ku wundi n’ibikoresho bibafasha kubona interineti bizwi ku izina rya Modem, kandi ngo aba bakozi bashinzwe uburezi mu mirenge bakazajya bakurikirana uburyo iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa umunsi ku wundi.