Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Kwiyandikisha ku bazakora ibizamini bya Leta bizasozwa mu mpera za Gicurasi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 28, 2018

Ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) igaragaza ko kwiyandikisha kw’abazakora ibizamini bya Leta byatangiye bikazasozwa mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Ndayambaje Irenee

Kwiyandikisha kw’abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bigomba gusozwa tariki ya 31 Gicurasi 2018, ubu buryo bukaba bushimwa n’ abarezi basanga ari uburyo bwiza kandi butaruhije ndetse bwihutisha umurimo wo kwandika abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta.

Mukangira Jeannette ni umurezi ushinzwe isomo ry’ikoranabuhanga muri Koleji y’abakobwa y’i Muramba, aravuga ko kwandika abanyeshuri mu buryo bw’ikoranabuhanga byagabanyije imvune yabagaho mu gihe cyo kubandika, kuri ubu bikaba bifata umwanya muto kandi bigakorwa mu buryo bwizewe.

Ati “Ikoranabuhanga ntako risa, ryoroshya umurimo kandi rikawihutisha, kuri ubu turorohewe kandi turabikora vuba vuba kurusha uko twabikoraga ubu buryo butaratangira”.

Ndegeya Anastase ushinzwe amasomo y’ikorabuhanga mu Rwunge rw’amashuri rwa Gatenga ya II, avuga ko ubu buryo nta kibazo bubateye ko ahubwo bwaje ari igisubizo, agasanga igihe bahawe cyo kuba basoje iki gikorwa bazacyubahiriza bitewe n’uko byoroshye kubikora kurusha uko byari bimeze mbere.

Umuyobozi w’ Ikigo k’igihugu cy’uburezi (REB) Dr Ndayambaje Irenee, yasabye   abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza amabwiriza agena igikorwa cyo kwandika abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro cy’amashuri abanza (P6), Ikiciro rusange (O’Level) n’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye (A’Level).

Abarezi basabwa gusuzuma imyirondoro umunyeshuri yigiraho ko ihuye n’iri ku irangamimerere, aho bidahura bakavugana n’ababyeyi b’abanyeshuri kugira ngo bamenye neza ko amazina umwana akoresha ku ishuri ariyo bamubarujeho.

Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi asaba ko nta munyeshuri n’umwe ugeze mu kiciro gisoza amasomo wujuje ibisabwa wagombye kubuzwa kwiyandikisha.

Ni muri urwo rwego abayobozi b’amashuri basabwe  gufasha abanyeshuri bafite ibibazo by’imyirondoro, ku bakandida basabwa kwiyandikisha berekanye irangamuntu, nk’abiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye batazifite cyangwa zidakosoye, bagomba kwandikwa hakoreshejwe amazina yabo nyakuri, abayobozi b’amashuri bakabikorera raporo ikagezwa kuri REB bitarenze tariki ya 31 Gicurasi 2018.

MINEDUC kandi yibutsa abayobozi b’amashuri kujya bagenzura imyirondoro y’abanyeshuri hakiri kare bataragera mu myaka yo gukora ibizamini bya Leta.

Ababyeyi na bo barasabwa kujya bakurikirana imyirondoro y’abana babo, kugira ngo bamenye neza niba barimo kwigira ku mazina nyayo yo mu irangamimerere.