Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Kwiyamamariza kwakira igikombe k’Isi kwa Maroc byadindije Hoteli ya FERWAFA

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 09-05-2018 saa 06:35:58
Aha ni ho inyubako ya Hoteli ya FERWAFA igeze

Kubera kwiyamamariza kwakira igikombe k’Isi cya 2026, igihugu cya Maroc cyabaye gihagaritse gutanga inkunga yacyo cyari kemereye u Rwanda yo gufasha mu mushinga wo  kubaka Hoteli y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”.

Aha ni ho inyubako ya Hoteli ya FERWAFA igeze

Tariki 22 Nyakanga 2017, Maroc yemereye u Rwanda miliyoni 2,2 z’amadorari y’Amerika angana na miliyari 1.8 z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha mu mirimo yo kubaka iyi Hoteli igomba gutwara  hafi miliyari 3.8 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyo gihe FERWAFA yavugaga ko amafaranga asigaye ahwanye na 65% azatangwa na FIFA.

Imirimo yo kubaka iyi Hoteli yatangijwe muri Gashyantare 2017  gusa ubu   isa n’iyadindiye kuko  Maroc yanze guhita itanga iyi nkunga mu gihe irimo kwiyamariza  kwakira igikombe cy’Isi cya 2026 mu kwirinda ko byafatwa nka ruswa.

Perezida wa FERWAFA,   Rtd Brig Gen Sekamana ati “Ibi ibintu byo kwakira igikombe k’Isi  bisa n’ibyahagaritse ibintu byose kugira ngo bititwa  ruswa. Maroc icyo yagombaga gukora ni ukwandikira FIFA ivuga ko amafaranga bahabwa na FIFA yahabwa u Rwanda ariko  igomba kuba yarifashe muri iki gihe kugira ngo bidateze ibibazo”.

Igishushanyombonera cy’inyubako ya Hoteli ya FERWAFA

Perezida wa FERWAFA anerekana ko FIFA izatanga amafaranga asigaye  ibona aho igikorwa kigeze. Ati “FIFA nayo yadusabye gutanga raporo yaho ibintu bigeze kandi hari ibyo twatanze, gusa  bakeneye raporo ya kampani. FIFA yo ivuga ko izadusinyira ari uko twabonye 70%  kandi kubigeraho byadusaba ko twaba twabonye ya yandi ya Maroc, ubu turi hagati, ntitwakomeza kubera ibi bihe turimo. Ubwo ni ukurindira ariko bigaragara ko dushobora kongera gukora nyuma y’ariya matora”.

Umuyobozi wa FERWAFA yanze kuvuga uwo bazashyigikira muri aya matora yo kwakira igikombe k’Isi cya 2026 aho Maroc ihanganye na Canada, Mexique na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Avuga ko  amatora aba mu ibanga azabitangaza avuyeyo.

Tariki 13 Kamena 2018 ni bwo hazatorwa igihugu kizakira igikombe k’Isi cya 2026 kizitabirwa bwa mbere n’ibihugu  48 aho kuba 32.

 

 

 

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.